RFL
Kigali

AFROBASKET Women: Senegal yageze muri ½ isangayo Mozambique-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 23:46
0


Ikipe y’igihugu ya Senegal yageze muri ½ cy’irangiza cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bagore bakina Basketball. Senegal yageze kuri uru rwego itsinze Angola amanota 88-54 mu mukino wa ¼.



Muri uyu mukino, buri kipe yari ibizi ko uwatsinda azahura na Mozambique yageze muri ½ ikuyemo Misiri nyuma yo kuyitsinda amanota 80-66 (26-9, 19-11, 16-14 na 27-24) muri ¼ cy’irangiza.

Senagal yatsinze Angola amanota 88-54 (20-17, 21-9, 23-15 na 24-13). 


Angola (Umutuku) yahuraga na Senegal (Umweru) yakiriye irushanwa 


Sitade yari yakubise yuzuye kuko Senegal iri mu rugo birumvikana


Astou Traore (10) wa Senegal yahize abandi atsinda amanota 23 mu mukino 

Kuva tariki ya 9 Kanama 2019 kuzageza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 i Dakar muri Senegal hari kubera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagore bakina umukino w’intoki wa Basketball.



Senegal yasanze Mozambique muri 1/2...Yacine Diop (24) yatsinze amanota 19 mu gihe Nadir Manuel (14) yatsinze atatu(3) 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 basozaga imikino yo mu matsinda (Group Stage) kugira ngo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019 bazatangire imikino ya ¼ cy’irangiza mbere yo kujya muri 1/2 kuri uyu wa Gatanu.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 26 ririmo ibihugu 12 aribyo; Angola, Cameroon, Cape Verde, Cote d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Kenya, Mali, Mozambique, Nigeria, Senegal na Tunisia.


Lala Wane umukinnyi wa Senegal azamukana umupira 


Lala Wane azamukana Filipe Ngiendula (15) wa Angola  

Aya makipe yari yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda ririmo amakipe atatu (3) ari naho itsinda rya mbere (A) ryarimo; Senegal, Cote d’Ivoire na Misiri

Itsinda rya kabiri (B): Nigeria, Cameroun na Tunisia

Itsinda rya gatatu (C): Mali, Angola na DR Congo

Itsinda rya kane (D): Mozambique, Cape Verde na Kenya.


Ndeeye Sene (9) wa Senegal ahana ikosa 


Fineza Eusebio (4) agera amahirwe ku nyungu za Angola 

Dore uko gahunda ya 1/2 iteye:

Kuwa Gatanu tariki 16 Kanama 2019

-Nigeria vs Mali

-Mozambique vs Senegal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND