Kigali

Total CAFCL: Rayon Sports na Al Hilal zaguye miswi - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:11/08/2019 21:04
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, ni bwo hakinwaga umukino ubanza wa Total CAF Champions League aho Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.



Ni umukino watangiye ukerereweho iminota ibiri aho wagombaga gutangira saa 15h00’ ariko ukaza gutangira saa 15h02’. Ku mu nota wa kabiri w’umukino ikipe ya All Hillary yabonye koroneli ariko Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports, umupira awukuramo neza. Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya mbere ku munota wa kane, ariko umupira awutera hafi y’umutambiko w’izamu.

Kanda hano urebe uko ibitego byagiyemo

Amaran Nshimiyimana ari gushaka kwambura umupira umukinnyi wa Al Hilal

Iminota 10 y’igice cya mbere yakiniwe mu kibuga cya Al Hilal. Ku munota wa 12, Kakule Mugheni yashose umupira washoboraga kuvamo igitego ariko Yonis Al Hassan umupira awushyira muri Koroneli yaje guterwa ariko ntibayibyaza umusaruro.

Michel Sarpong umukinnyi wa Rayon Sports na Hussien Ibrih Ahmed wa Al Hilal

Ku mutota wa 20 w’umukino Michael Sarpong yaje kubonera igitego Rayon Sports maze abafana bayo bari baje ari benshi bajya mu kirere. Ibyishimo by’abareyo ntibyamaze umwanya kuko nyuma y’iminota itanu Nazar Hamod yaje gutsinda igitego cyo kwishyura.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1, maze abakinnyi bombi bajya kumva inama z’abatoza.

Michael Sarpong wagarukaga mu kibuga hagati cyane ari kwambura umukinnyi wa Al Hilal umupira

Iradukunda Radou umukinnyi wa Rayon Sports

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yatakana ariko by’umwihariko Rayon Sports yari iri imbere y’abafana dore ko bari baje kuyishyigikira ari benshi aho Sitade yari yuzuye.

Micheal Sarpong wakinaga agaruka hagati

Iminota 90 y’umukino isanzwe yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1, maze umusifuzi yongeraho iminota itatu. Mu minota y’inyongera Jules Ulimwengu yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko abakinnyi ba Al Hilal umupira bawohereza muri Koroneli aho abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abafana bavuga ko yawukoze ari penaliti ariko umusifuzi ukomoka muri Kenya Antony OGWYO avuga ko ari koroneli, baje gutera umuzamu wa Al Hilal awufata neza.

Abahuriga ba Rayon Sports bari bayobowe na Miss ufite ingoma

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1, umukino wo kwishyura ukazaba nyuma y’ibyumweru bibiri mu gihugu cya Sudan.

Antony OGWYO umusifuzi wasifuye uyu mu kino

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports

Kimenyi Yves (GK, 1), Rugwiro Herve 4, Habimana Hussein 20, Iradukunda Radou 14, Rutanga Eric (C,3), Ciza Hussein 10, Nshimiyimana Amran 5, Kakule Mugheni 27, Iranzi Jean Claude 21, Jules Ulimwengu 7 na Michael Sarpong 19.

Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Al Hilal

Yonis Altayeb Al Hassan (GK,1), Abuaagla Abdullah Mohamed Ahmed 2, Yagoub Mohamed 9, Walled Balhet Hamid 11, Samawal Merghani 12, Nazar Hamid Nassir 13, Hussein Ibrahim Ahmed 15, Nasir Elden Ahmed 23, Faris Abdalla 22, Abdel Latif Saeed (C, 25) na Atahil El Tahil Babikir Mohamed.

Ikipe ya Al Hilal yabanjemo

Rugwiro Herve na Micheil Sarpong bishimira igitego


Habimana Hussein arikumwe na Rutahizamu wa Al Hilal
Rutanga Eric kapiteni wa Rayon Sports yataka Samawal Mergani umukinnyi wa Al Hilal Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda March GenerationSamawal Meghani na Ciza umukinnyi wa Rayon SportsHabimana Hussein yataka umukinnyi wa Al Hilal

Iranzi Jean Claude ari muri ba myugariro ba Al Hilal 

Habimana Hussein waje kugira imvune ariko aza kugaruka mu kibugaAbakinnyi ba Rayon Sports bari hagati mu izamu mbere y'uko Al Hilal itera koroneliHabimana Hussein ari gushaka kwambura umupira umukinnyi wa Al HilalNshimiyimana Amran ari kwambura umukinnyi wa Al Hilal umupiraMugheni Fabrice abite umupiraKimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports afata umupira

Sarpong Micheal na Kapiteni wa Al HilalItsinda ry'Abahuriga ba Rayon SportsJules Ulimwengu yishimira igitego cya Rayon SportsJules Ulemwengu na Ibrahim Ahmed umuzamu wa Al Hilal, Al Hassan Amran Nshimiyima afite umupira Michel Sarpong na Ibrah Mohamed wa Al Hilal

Umutoza mukuru wa Al Hilal ari gutanga amabwiraza mu mukino hagatiRugwiro Herve Mohamed Ahmed umukinnyi wa Al HilalAbafana ba Rayon Sports bari baje kuyishyigikira ari benshi

Reba ikiganiro twagiranye n'abakinnyi ba Rayon sports FC

Amafoto: Mihigo Saddam

VIDEO: Eric Niyonkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND