Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Christus Regnat, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwitonze Francine uzwi nka Fanny.
“Numishire uhoraho kuko agwa neza n’urukundo rwe rugahoraho iteka (Zaburi 107,1)”. Niyo magambo Bizimana na Uwitonze bifashishije batumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo, bwabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2019.
Gusaba no gukwa byabereye kuri Hotel Le Printemps ku
Kimiroko, umuhango wabaye saa tatu za mugitondo.
Gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Chapelle y’Abayezuwiti iherereye ku Kimironko, umuhango wabaye saa munani z’amanywa.
Jeremie yanditse indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika
Bizimana Jeremie yambitse impeta umukunzi we Fanny ashimangira urwo yamukunze
Fanny yasezeye ku rungano rwe....
Fanny yahawe ikaze mu muryango...
Bahoberanye bashirana urukumbuzi
Jeremie yanditse indirimbo nka "Twagira wowe" n'izindi
Abasore n'inkumi bashyigikiye Jeremie mu rugendo rushya rw'ubuzima yatangiye
Umugeni wa Jeremie
Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye urugo rushya rwa Jeremie na Fanny
Muri Misa, Jeremie yaririmbiwe na Korali Christut Regnat abarizwamo
Urugo rushya rushyigikiwe....
Jeremie yagiye aririmbisha Korali zitandukanye, yigisha n'umuziki
KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA BIZIMANA JEREMIE BWAGENZE
AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO
VIDEO: Eric Niyonkuru-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO