Akenshi na kenshi usanga abasore cyangwa inkumi bakora ibintu ariko batazi neza ibyo bakora gusa bikamera nk’aho biganye, bigendanye n’ibihe tugezemo iterambere ridusunikira gukora ibintu tutazi neza cyangwa se twanabikora tukabikora mu kutamenya.
Aha ni ho nibajije ibibazo bitandukanye cyane cyane ku bijyanye no gutera ivi;
1. Inkomoko yo
kwambika impeta isaba umukobwa ko muzabana
2. Ni iki Bibiliya
ibivugaho ?
3. Ese bikorwa ryari
?
Mu gusubiza ibi bibazo byose nifashishije inyandiko nakuramo amakuru ahagije uhereye ku cyambere . Gutera ivi ni ibintu byabayeho cyara cyane mu mwaka wa 2600BC mbere y’ivuka rya Yesu, mu gihugu cya Misiri.
Nyuma
yaho nko muri za 1477 muri Empire y’aba Romani byabayeho bizanwe n'uwitwa
Arschuduk Maximillan, asaba uwitwa Mariya (Marry) ko bazabana (uyu Maximillan
yari Igikomangoma ari nawe Archeduck wa Autriche akaba yarategetse Holy Roman
Empire mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yezu) ariko nkwibutse ko atapfukamye kubera
ko mu micyo y’Abaromani cyaraziraga gupfukamira umugore.
Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje. agapfukamira umukobwa. Nyuma yaho muri Afrika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cap Town bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly.
Nabwo byatangijwe
n'abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo bifite kandi ubusobanuro bw'ikintu
umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rw’agahebuzo yifuza kuzabana nawe
ubuzima bwe bwose. "Warm to symbolise a lifetime's
promise of love and commitment, the engagement ring is the most meaningful gift
a man will give and a woman will receive.” Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe
n'abanyamideri bashakaga gucururiza inzu z'imideli yabo. Byatangiye muri 1930
ari uburyo bwo kwamamaza.
Impeta isaba umuntu ko muzabana ireba ahanini abantu baba
bari mu mahuriro y'ubuzima aho bagomba gufata icyemezo cy’inzira
bacamo. Rero muri Bibiliya harimo inkuru
ya Aburahamu wohereje umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri
bene wabo. Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk'ibimenyetso
ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we. Ni koko ibyo yasabye Imana yabibonanye
umukobwa Rebecca, nuko ahita amwambika impeta.
*Itangiriro 24:22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo
yenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze
nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi
z'izahabu, arabimwambika.
IVI RITERWA RYARI?
Turebeye mu ngero zatanzwe, igitangaje muri iyi mico yombi
yaba iyo twabonye haruguru cyangwa muri Bibiliya ni uko urukundo rw'abajya
kubana nta kintu rwabaga ruvuze cyane. Igitekerezo cy'uko
abantu babana bakundanye si icya kera mu mico itandukanye iri ku isi. Abantu
barongoranaga kuko iwabo babahitiragamo cyangwa ku bw'izindi
mpamvu zitandukanye.
Uyu munsi rero umusore arikundira (kwihitiramo umukunzi), akirambagiriza, akishimira akanisabira nyir’ubwite
mbere y’uko
agera ku muryango. Aha niho wagateye ivi cya gihe uba usaba umuntu ko muzabana.
Kandi kuko uba utizeye ko ari bubyemere ukwiriye kubikora witeguye ibisubizo
bibiri Yego na Oya bitari iby’ubu usanga umuntu abikora yaramaze no gufata ubusitani
azakoreramo ubukwe. Biriya ni ugushaka amafoto gusa, njye mbifata nko kutagira
amakuru ahagije ku gikorwa uba wakoze.
ISOMO
Icyo rero twakura muri Bibiliya ni uko mbere yo gukunda
hakabaye gusenga. Ni koko umufasha umuhabwa n'Uwiteka gusa. Hanyuma
wabonana umwari ibyo wasabye Imana kandi mwakundanye, ukabona kumusaba ko
mwabana. Yakwemerera ukabona kujya mu muryango.
Hanyuma ku kibazo cy'abagira gutya bagapfukama nyuma bikaza kunanirana, Njye ndumva cyane akababaro kabo, gusa na none icyo tutakwirengagiza ni uko uko gusaba kuzabana kandi bakakwemerera atariyo masezerano yo kubana. Ni icyo nakwita “Imbanzirizamasezerano” cyangwa pre-contract.
Hari impamvu nyinshi bishobora kwanga, ba nyirubwite bashobora
gusanga badakwiye gutera intambwe, ababyeyi bashobora kwanga (aha muri iki gihe
ba nyir’ubwite bagakwiye kwemeza ababyeyi amahitamo yabo ariko abantu bose si
uko bameze)... gusa imbanzirizamasezerano ni amasezerano ubwayo ntiyagasheshwe
nta mpamvu igaragara. Gusa kuko ibibi birutanwa aho gutana abantu bararangije
gusezerana kubana imbere y’Imana n'abantu, batana bakiri mu cyiciro cy'imbanziriza
masezerano ku bw'impamvu zumvikana.
Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative
Nganiriza inisiyative
TANGA IGITECYEREZO