Kigali

Otile Brown yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri i Kigali- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2025 0:32
0


Umuririmbyi Jacob Obunga [Otile Brown] yatangaje ko yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe n’abanya-Kigali, nyuma y’uko abataramiye aririmba ku nshuro ya mbere indirimbo yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben] ndetse n’iyo yakoranye na Ngabo Medard Jorber [Meddy].



Uyu munya-Kenya yataramenye na The Ben mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, mu gitaramo uyu muhanzi yamurikiyemo Album “Plenty Love” cyabereye muri BK Arena. 

Otile Brown wari mu bahanzi bari bitezwe, yazindukiye i Kigali ari kumwe n’umugore we. Ubwo yari kumwe na The Ben ku rubyiniro, Otile yavuze ko The Ben ari umuntu w'ingenzi kuri we umubaha hafi no mu bihe bigoye.

Yavuze ko hari ibihe aherutse kunyuramo byaruhije umutima, ariko ko The Ben yamubereye urufatira abasha kubinyuramo. Ati “Yambaye hafi, kandi ndabizirikana. Iyo ndi mu bihe bikomeye niwe unturisha wakoze cyane muvandimwe, The Ben.”

Otile Brown yavuze ko bitewe na gahunda yari afite yo gutaramana na The Ben muri iki gitaramo, yanahisemo kuririmba indirimbo ‘Dusuma’ yakoranye na Meddy, kuko atigeze abona umwanya wo kuyiririmba bari kumwe.

Ati "Ni ku nshuro yanjye ya mbere ndi mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize nakoranye indirimbo nziza n'umuvandimwe wanjye, kandi njye mwita Tiger, impamvu naje hano ni ukubera iyi ndirimbo."

Otile yaririmbye iyi ndirimbo wenyine ndetse n'amagambo y'ikinyarwanda ayaririmba uko ari.

Otile Brown yavutse yitwa Jacob Obunga ni umunya-Kenya washyize imbere injyana ya R&B w’umuhimbi akaba umuhanga mu gucuranga gitari akanyuzamo agakina filime.

Otile Brown ukurikirwa n'abagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Instagram, izina rye ryagiriwe icyizere nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Imaginary Love” yakoranye na Khaligraph Jones.

Otile Brown mu mwaka wa 2017 Otile yasohoye Album “Best of Otile Brown” iriho indirimbo nka "Basi", "Alivyonipenda", "Shujaa Wako", "DeJavu", "Aiyolela" n’izindi.

Mu bihe bitandukanye Otile yakoranye indirimbo n’abahanzi nka Sanaipei Tande, Barakah The Prince n’abandi.

Mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2019, abakunda umuziki batangiye kumenya uyu muhanzi. Nyuma yo gukorana na The Ben indirimbo 'Can’t Get Enough', yongera kumvwa cyane mu ndirimbo ye na Meddy “Dusuma”.

Otile Brown yatangaje ko yakozwe ku mutima no gushyigikira 'umuvandimwe we' The Ben amurika Album

Otile Brown yavuze ko kuririmba indirimbo 'Dusuma' ya Meddy  byatewe n'uko kuva mu myaka ine ishize atigeze abona umwanya wo kuyiririmbana

Otile Brown yashimye abantu bose bamushyigikiye mu rugendo rwe rw'umuziki, cyane cyane abafana

The Ben yavuze ko kubasha kumurika Album y'indirimbo 12 byagizwemo uruhare n'abahanzi benshi

The Ben yaririmbiye muri BK Arena, ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cye yiteguriye

Ku rubyiniro, The Ben yifashishije abana bo muri Sherrie Silver Foundation n'abandi banyuranye

OTILE BROWN YASHYIGIKIYE THE BEN MU GITARAMO CYE CYA MBERE MURI UYU MWAKA

">

Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya The Ben


AMAFOTO: Serge Ngabo &Karenzi Rene- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND