RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa 2, Mushumba avuga ko abana batateguwe kare-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2019 10:02
0


Ikipe y’u Rwanda yatakaje undi mukino mu irushanwa Nyafurika ry’umukino ya Basketball ry’abangavu batarengeje imyaka 16. U Rwanda rwatsinzwe na Angola amanota 68-49.



U Rwanda rwabanje gutsindwa na Tanzania amanota 42-36 mbere yo gutsindwa na Angola amanota 68-49 ( 21-18, 23-9,14-12 na 10-10). Muri uyu mukino, Sara Caetano wa Angola yatsinzemo amanota 33 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda uwagize amanota menshi yabaye Uwimpuhwe Viollette (11).


Sara Caetano yatsinze u Rwanda amanota 33 


Umukino wa Tanzania (umweru) na Mozambique (umutuku)

Mushumba Charles umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko imikino ibiri u Rwanda rumaze gukina yagaragaje ko habura imyiteguro ihagije kugira ngo ikipe ibe iri ku rwego rwo guhatana ku ruhando mpuzamahanga kuko ngo nibura gutegura ikipe yahangana na Mali, Misiri na Angola bitajya munsi y’imyaka ibiri.


Mushumba Charles umutoza mukuru w'u Rwanda avuga ko ikipe itateguwe igihe gihagije


Lamla Umunezero umukinnyi w'u Rwanda ugira ishyaka no guhangana yatsinze amanota icyenda (9)

Kuri ubu u Rwanda rufite amanota abiri kuko n’umukino ubanza rwatsinzwe na Tanzania amanota 42-36 (9-7, 8-8, 18-12 na 9-7) mu gihe Angola yagwije amanota ane (4) kuko yatangiye itsinda Mozambique amanota 76-54 (16-6, 13-10,22-15 na 25-20).


Nadejda Domingos (11) wa Mozambique azamukana umupira imbere ya Tumukunde Oliviette (5) w'u Rwanda 

Muri iri tsinda rya mbere (A), Tanzania yatsinzwe na Mozambique amanota 78-52, Vanessa Chivale (Mozambique) atsinda amanota 29. Umukino wasoreje iyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, Misiri yatsinze Uganda amanota 80-46 (25-10, 17-10, 23-15 na 15-11). Muri uyu mukino, Hala Yassine (Misiri) na Mary Moses Amaniyo (Uganda) buri umwe yatsinze amanota 18.



Hala Yassine (1) wa Misiri umwe mu batsinze amanota 18

Uganda yatsindwaga umukino wa kabiri kuko ku Cyumweru yatsinzwe na Mali amanota 108-32 (31-7,23-5, 41-8 na 13-12).


Lojain Elfatairy (10) wa Misiri azamuye umupira abandi bakurikiye barimo Linda Aber (8), Regina Ajuma (12) ba Uganda

Dore uko umunsi wa kabiri wa FIBAU16 Africa 2019 wagenze:

-Tanzania 52-74 Mozambique (A)

-Rwanda 49-68 Angola (A)

-Egypt 80-46 Uganda


Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

Kurikira uko umunsi wa 2 wagenze unumve Mushumba Charles avuga ku myiteguro nkene y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND