RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Angola, Misiri iri kumwe na Mali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2019 20:02
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 habaye tombola y’uko amakipe azaba ari kumwe mu matsinda y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball ku bakinnyi b’abangavu batarengeje imyaka 16.



Ni irushanwa rigomba kubera mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 kugeza tariki ya 3 Kanama 2019.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) nk’igihugu cyakiriye iyi mikino. Muri iri tsinda, u Rwanda ruri kumwe na Angola ikindi gihugu gifite izina mu mukino wa Basketball. Ibindi bihugu biri muri iri tsinda ni Tanzania na Mozambique.


U Rwanda ruzongera rucakirane na Tanzania muri iyi mikino

Muri macye itsinda rya mbere (A) ririmo; Rwanda, Angola, Tanzania na Mozambique.

Itsinda rya kabiri (B) ririmo ibihugu bikomeye nka Mali, Misiri (Egypt), Uganda na Afurika y’Epfo (South Africa).


Abari bahagarariye Misiri muri Tombola  (Photo: Sidiq)

Ibihugu bitandatu birimo; Mali, Rwanda, Egypt, Uganda, South Africa, Mozambique, Angola na Tanzania bazaba bateraniye mu Rwanda bahatanira igikombe kibitswe na Mali kuko ariyo iheruka kugitwara. Amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2020.


Angola bari batuje muri tombola (Photo: Sidiq)

Imikino igomba guhita itangira kuri iki cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 muri sitade nto ya Remera aho saa sita n’igice hazakinwa umukino wa mbere (12h30) uzahuza Misiri na Afurika y’Epfo mu gihe u Rwanda ruzajya mu kibuga saa kumi n’imwe (17h00’) rukina na Tanzania.


Umugwaneza Habimana Claudette (Rwanda) umutoza wungirije mu ikipe y'u Rwanda yari muri tombola anahamya ko abanyarwanda butega ikipe itsinda (Photo:Sidiq)

U Rwanda rurabizi ko Tanzania atari ubwa mbere bagiye guhura kuko mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye mu Rwanda bahuye inshuro ebyiri (2).


Ikipe y'u Rwanda imaze igihe mu myiteguro

Dore uko imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

12h30’: Egypt vs South Africa (B)

14h45’: Mali vs Uganda (B)

17h00’: Rwanda vs Tanzania (A)

20h15: Angola vs Mozambique(A)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND