Kigali

Hope Irakoze na Siti True Karigombe baririmbye mu ndirimbo ya One Voice Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2019 15:28
0


Umuririmbyi Hope Irakoze wegukanye Tusker Project Fame ya 6 we n’Umuraperi Siti True Karigombe umaze iminsi aririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”, baririmbye mu ndirimbo yitwa “Wowe” y’itsinda rya One Voice Rwanda ivuga ku ndangagaciro z’ubumuntu.



One Voice Rwanda ni itsinda ry’urubyiruko rw’abahanzi mu ngeri zitandukanye nk’abaririmbyi, ababyinnyi, abakora imivugo, abakina ikinamico na filimi, abahanga mu gushushanya n’abandi bihurije hamwe hagamijwe gukoresha impano zabo mu gutanga ubutumwa bwubaka umuryango Nyarwanda n’Isi yose.

Bashyize ahagaragara indirimbo “Wowe” bavuzemo indangangaciro z’ubumuntu. Ni indirimbo yongera kwibutsa abantu ko bose ari bamwe kandi ko bakwiye gukundana, kubahana no gufashanya nk’ikiremwamuntu.

Udahemuka Louis Umuyobozi wa One Voice Rwanda, yatangarije INYARWANDA ko batekereje kwandika indirimbo ‘Wowe’ bashingiye ku kuba iterambere ryaratumye benshi bibagirwa indangangaciro za kimuntu.

Ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kureba tugasanga uko isi igenda itera imbere abantu baragenda bibagirwa indangagaciro za kimuntu aho usanga buri wese yirebaho, areba inyungu ze gusa, inyungu z’iby’isi n’amafranga bigenda byigarurira imitima y'abantu tukirengagiza kubana neza, kubahana, gufashanya, …”

Hope Irakoze yaririmbye mu ndirimbo ya One Voice Rwanda

Yavuze ko kwifashisha Hope Irakoze mu ndirimbo ‘Wowe’ bashingiye ku kuba ari umwe mu bahanzi b’abahanga kandi bazwi cyane haba mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Hejuru y’ibyo ngo banamwifashishije kugira ngo ubutumwa buri mu ndirimbo bugera kuri benshi.

Nyuma y’iyi ndirimbo, One Voice Rwanda iri gutegura filimi mbarankuru yahurijwemo abantu mu ngeri zitandukanye bazatanga ibitekerezo kubijyanye n’ubumuntu.

Udahemuka Louis Umuyobozi Mukuru wa One Voice Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WOWE' YA ONE VOICE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND