RFL
Kigali

Papa Emile yasohoye indirimbo “Deborah”, inkuru mpano y’uwo yasuye muri Gereza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 17:11
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papa Emile yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Deborah”, avuga ko ari inkuru mpano y’umukobwa yasuye muri Gereza akamuganiriza ku buzima yanyuzemo.



Emile ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bazitunganya (Producer).

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziha ikuzo Imana nka ‘Mbayeho’, ‘Guhinduka birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’, ‘Niyo swaga’ n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Papa Emile yatangaje ko mu mezi ashize yakoze urugendo binyuze mu miryango y’ivugabutumwa itandukanye ajya gusura ababarizwa muri Gereza (atifuza gutangaza) ari naho yahuriye n’uwo yise Deborah.

Yavuze ko babwirije ubutumwa bwiza ababarizwa muri Gereza banafatanya guhimbaza Imana.

Muri biganiro bagiranye n’iho yaje guhurira n’uwo yise Deborah wamuganirije urugendo rw’ubuzima yanyuzemo kugeza afunzwe.

Ati “Uwo Debora (ni izina yamuhaye) rero namusanze muri ‘condition’ ikomeye kuba uri muri kibazo nk’icyo warangiza ugafatanya n’abandi guhimbaza Imana kuri njye byari igitangaza.

“Byatumye nshaka kumenya amakuru ye arambuye muri ayo makuru rero niho namenyeye y’uko nta hantu Imana itakwigaragariza.”

Muri iyi ndirimbo, Papa Emile abwira Deborah guhaguruka agakomeza kundwana intambara y’ubuzima akamwizeza ko azatsinda.

Muri iyi ndirimbo kandi aririmba agira ati "Mfite ishimwe ku mutima n’iyo mpamvu ndi kubyina mpamagare Gisa na Cyusa baze bamfashe aho nagusanze urahibuka abaho ntibaseka ariko wowe ntubikozwa nagusanze witwengera,”

Papa Emile avuga ko iyi ndirimbo ikamara gusohoka, Deborah yayumvise agasuka amarira.

Papa Emile amaze gushyira hanze alubumu esheshatu hari iyo yise ‘Mbayeho’, ‘Muvuzuko’, ‘Izabikora’, ‘Ubuzima bwiza’, ‘Hakuna akujuae’, ‘what a shock’. Kuri ubu yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo azakubira kuri alubumu ya karindwi.

Papa Emile yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Deborah'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEBORA' YA PAPA EMILE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND