RFL
Kigali

Jackie Chandiru yahagaritse umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 20:13
0


Umuririmbyi Jackie Chandiru wakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo “Take it off” yakoranye n’itsinda rya Urban Boys mu 2012, yahagaritse umuziki ku mpamvu zizwi nawe gusa.



Chimpreports yandikirwa muri Uganda, yanditse ko Chandiru urugendo rw’umuziki rwe rushobora kuba rutaramubereye rwiza nk’uko yabitekerezaga.

Yongeraho ko hari amakuru avuga ko uyu muhanzikazi mu minsi ya vuba ashobora kujya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umwaka ushize, Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 yiyeguriye Imana yakira agakiza mu rusengero rwa Pastor Robert Kayanja, Miracle Centre Cathedral ruherereye i Rubaga.

Kuva icyo gihe, Chandiru wahanganye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, yongeye kugaragara mu ruhame muri Mutarama 2019 muri Club Amnesia

Uyu muhanzikazi yahagaritse urugendo rw'umuziki

Jackie Chandiru yavutse kuya 13 Nzeri 1984. Yavukiye ahitwa Nsambya mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Mu 2015 yarushinganye na Nol Van Vliet. Yize mu ishuri rya Nabisunsa Girl’s Secondary School.

Mu 2004-2010 yabarizwaga mu itsinda rya Blue3. Akora injyana ya Pop Music, Rhythm&Blues, Dancehall na Afrobeat.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yakoze indirimbo “Going’on” yakoranye na Jose Chameleone, “Gwoyagala” yakoranye na Rabadaba, “Overdose”, “Wind it up” yakoranye na Navio na Fidempa n’izindi nyinshi.

Yakoranye n’aba Producer barimo Goodenuff Records, Swangz Ave, Paddy Man from Dream studios, Hanz from Hanz Production na Charlie Kin.


Mu 2015 Chandiru yakoze ubukwe n'umuzungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND