RFL
Kigali

U Bubiligi: Umuhanzi Selemani wakunzwe mu ndirimbo ‘Kiberinka’ yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2019 9:36
1


Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi, Uwihanganye Selemani wamenyekanye mu ndirimbo ‘Kiberinka’, yakoze ubukwe n’umukunzi w’umunyarwandakazi Umutesi Charlotte Putzeys.



Bombi bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019. Bari bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe barimo umukirigitananga Daniel Ngarukiye wanabaririmbiye mu bukwe, Producer Didier Touch n’abandi benshi.

Gusaba no kukwa byabereye mu rugo rw’ababyeyi b’umukunzi we aho bita Achel mu Bubiligi. Imbere y ' Imana basezeraniye mu Mujyi wa Bruxelles

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Selemani, yavuze ko mu byatumye yiyemeza kubana na Umutesi ari uko yamubonyeho umwihariko mbese ngo yujuje ibinezeza mu mutima we.

Yagize ati “Afite ubugwaneza, ubwitonzi no kubaha n’ibyo bimuranga bikamugira umwamikazi w’umutima wanjye.”

Selemani yakozwe ubukwe n'umukunzi we Umutesi bamenyaniye mu Bubiligi

Selemani yatangiye umuziki mu 2007. Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Kiberinka’ imaze imyaka irindwi iri ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo ariko yaje no kuyisubiramo yifashishije umuhanzi Mani Martin.

Yanashyize hanze indirimbo nka ‘Pommes’ Imaze kurebwa n’abantu 110, 393 ku rubuga rwa Youtube, ‘Mille’ yakoranye na Lolilo, ‘Kamwe’ yakoranye na Washington, ‘Nikupende’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’umukunzi we Umutesi Charlotte Putzeys basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose.

Selemani avuga ko umukunzi yamukundiye byinshi harimo no kuba amwuzuza

Ku munsi w'ubukwe bwabo wari umunezero udashira

Yamwambitse impeta y'urukundo ashimangira urwo yamukunze

Umugeni unezerewe...


Bashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe ku munsi w'amateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • #Bigonde bigonde4 years ago
    #Bigonde bigonde congz ma big brother, nkwifurije urugo ruhire kbs!!!!





Inyarwanda BACKGROUND