Kigali

Volleyball U20: Nyuma yo gutsindwa imikino yose y’amatsinda y’igikombe cy’isi, u Rwanda ruratangira imikino yo guhatanira imyanya myiza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2019 10:53
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 bakina Volleyball iri muri Mexique mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2019, yasoje imikino y’amatsinda idatsinze umukino n’umwe muri itatu bakinnye.



Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mudahinyuka Christophe akaba ari nawe wayifashije kubona iyi tike ubwo bageraga muri ½ cy’irangiza mu mikino y’akarere ka Gatanu yaberaga i Nairobi muri Kenya muri Kanama 2018, batangiye batsindwa na Japan amaseti 3-0 (25-8, 25-9 na 25-4). Muri uyu mukino wa mbere ku Rwanda, batsinzwe batagejeje amanota icumi (10) muri buri seti.


Ndagijimana Iris (4) umukobwa wa Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w'amaguru ubwo u Rwanda rwakinaga na Domican Repubublic

Nyuma y’uyu mukino, Mudahinyuka Christophe yabwiye abanyamakuru ko umukino wari ukomeye kuko ngo Japan yabarushije imbaraga mu guhana umupira ndetse na serivisi zabo zikaba ziremereye cyane.

“Ikipe ya Japan yaturushije cyane. Ifite serivisi zikomeye ikagira n’uburyo bahanamo umupira bihuta cyane ku buryo biba bigoye ko abakobwa bacu babahagarika”. Mudahinyuka


Ikipe y'u Rwanda yahuye n'akazi katoroshye mu mikino y'amatsinda 

Umukino wa kabiri wakinwe tariki 13 Nyakanga 2019, u Rwanda rwatsinzwe na Dominican Republic amaseti 3-0 (25-19, 25-15 na 25-15).

Umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma mu itsinda rya kane (D), u Rwanda rwatsinzwe na Brezil amaseti 3-0 (25-8, 25-9 na 25-13).


Munezero Valentine umwe mu bakinnyi beza b'ahazaza mu ikipe y'iguhugu y'u Rwanda 

Dore uko uRwanda rwasoje imikino y’amatsinda:

 Tariki 12 Nyakanga 2019: Japan 3-0 Rwanda

Tariki 13 Nyakanga 2019: Rwanda 0-3 Dominican Rep.

Tariki 14 Nyakanga 2019: Brazil 0-3 Rwanda

Nyuma y’iyi mikino, y’amatsinda amakipe agomba kujya mu kindi cyiciro cyo gukina imikino yo gushaka imyanya myiza muri iki gikombe cy’isi cya 2019.

Muri gahunda yo guhatanira imyanya, u Rwanda rugomba guhura na Mexique yakiriye irushanwa, Serbia na Misiri.

Dore imikino u Rwanda rufite mu gushaka umwanya:

Kuwa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019: Mexique vs Rwanda

Kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019: Serbia vs Rwanda

Kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2019: Egypt vs Rwanda


Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda (Rwanda Nziza)

Nyuma y’iyi mikino hazakurikiraho ikindi cyiciro kizarangira tariki 21 Nyakanga 2019 ari nabwo buri gihugu kizamenya umwanya gitahanye muri iri rushanwa.

Nk’uko Mudahinyuka yabitangarije INYARWANDA, biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka muri Mexique tariki 23 Nyakanga 2019 igere mu Rwanda kuwa 25 Nyakanga 2019.



Imikimo yo gushaka imyanya iratangira kuri uyu wa Kabiri    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND