RFL
Kigali

CYCLING: Ikipe y’igihugu ya DR Congo yageze mu Rwanda aho ije kwitegurira Tour du Congo 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2019 9:54
0


Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wo gusiganwa ku magare yaraye igeze mu Rwanda aho ije mu mwiherero wo kwitegura Tour du Congo 2019 iteganyijwe kuva tariki 21 Nyakanga 2019.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 saa tatu zuzuye (21h00’) ni bwo ikipe y’igihugu ya DR Congo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe aho bahise berecyeza mu kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze.




DR Congo Cycling Team isesekara mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Gatanu

Sumbu Masala Mattys Pierre umutoza akaba n’umutekinisiye wazanye iyi kipe, yabwiye abanyamakuru ko impamvu nyamukuru yatumye baza kwitegurira mu Rwanda ari ukubera ko ari igihugu cy’abavandimwe kandi gifite imisozi ibereye umukinnyi w’igare ushaka gutsinda.

“DR Congo, Burundi n’u Rwanda ni ibihugu bimwe kuko twese twakolonijwe n’Ababiligi ni yo mpamvu turi abavandimwe. Ni ibintu byumvikana, aho kugira ngo tujye kure twaje hano mu Rwanda kuko twumva ko ari mu rugo. Tuje kwitegura Tour du Congo izatangira ku wa 21 Nyakanga 2019 kuko tariki 19 Nyakanga uyu mwaka tuzatangira kwakira amakipe azaba aje kwitabira iri siganwa”. Masala


Sumbu Masala aganira n'abanyamakuru

Masala yavuze ko kuba mu Rwanda hari imisozi bizabafasha gutegura abakinnyi kugira ngo bagire imyitozo ihagije izabafasha guhatana n’amakipe azaba aje guhatana muri Tour du Congo.


DR Congo Cycling Team yakirwa mu Rwanda 

Habarurema Ruben umuyobozi w’ikigo Nyafurika cyo guteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center) aho abakinnyi 25 ba DR Congo bazaba bacumbitse mu minsi 20, yavuze ko mbere na mbere baje kuko hari umubano mwiza uri hagati y’amashyirahamwe yombi kandi ko baje kugira amasomo bakura ku rwego uyu mukino uriho mu Rwanda.

“Icya mbere baje mu Rwanda kuko u Rwanda rufite aho rugeze mu rwego rw’umukino w’amagare ndetse na santere ya Musanze kuko mu bihugu bya Afurika ntabwo wapfa kubona santere nziza nk’iriya. Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda no muri DR Congo dufitanye umubano ukomeye bigaragara ko hagati yacu hari umubano ukomeye”. Habarurema


Habarurema Ruben aganira n'abanyamakuru


Sumbu Masala (ibumoso) na Habarurema Ruben (Iburyo)

Habarurema yakomeje avuga ko umubano ukomeye uri hagati y’amashyirahamwe yombi ushyigikiwe cyane n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi kuko ngo ibihugu byombi (Rwanda na DR Congo) batabanye neza n’amashyirahamwe atabana neza.


DR Congo Cycling Team ifite iminsi 20 mu Rwanda 

Abakinnyi icumi (10) bari kumwe n’abatekinisiye babaherekeje nibo baje n’indege ya RwandAir yanatangiye ingendo ya Kigali-Kinshasa-Kigali mu gihe abandi 15 bagomba kugera mu Rwanda baciye ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo uri i Rubavu.

Iyi kipe ya DR Congo y’umukino wo gusiganwa ku magare izakora imyitozo yihariye bafashwa n’umutoza wabo uzafashwa n’undi uzatangwa n’ikigo cya Musanze muri gahunda yo kubungura ubumenyi kuko u Rwanda rumaze gutera imbere muri gahunda zo gutoza.

Tour du Congo izatangira tariki ya 21 Nyakanga 2019 ikazitabirwa n’amakipe atandukanye arimo na Benediction Excel Egenry Continental Team (Rwanda).


Ikipe ya DR Congo y'umukino w'amagare yahise ijya i Musanze mu mwiherero

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND