Umuhanzi Muchoma umaze igihe ari mu Rwanda ku bw'impamvu z’ibikorwa bya muzika no kubakisha inyubako i Rubavu, ubu ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we Rutayisire Jean de Dieu witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo INYARWANDA yamenye inkuru y’akababaro y’uko umubyeyi wa Muchoma yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu yari amaze arwaye. Aya makuru yahamijwe na Muchoma wadutangarije ko se yitabye Imana. Ati: “Ni byo Papa wanjye yitabye Imana, yari arwaye iminsi itatu nyuma yo kuva kwa muganga ageze mu rugo yahise yitaba Imana.”
Muchoma utifuje kudutangariza uburwayi bw’umubyeyi we, yakomeje adutangariza ko umubyeyi we Rutayisire yari afite imyaka mirongo irindwi. Kuri uyu wa Kane yagiye kwivuza ku bitaro bikuru bya Gisenyi ndetse kuri ibi bitaro baramusezerera ngo ajye kuruhukira mu rugo ari naho yitabiye Imana.
Muchoma ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we
Muchoma ni umwana wa Gatatu mu bana icyenda ba Rutayisire, kuri ubu aba bana bose bari mu Rwanda. Gushyingura umubyeyi wabo ni kuri uyu wa mbere. Iyi nkuru y'akababaro yageze kuri Muchoma ari mu mujyi wa Kigali, ubu akaba agiye guhita kujya i Rubavu mu mpera z'iki cyumweru kugira ngo yifatanye n'inshuti n'umuryango mu gushyingura umubyeyi we.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
Reba ikiganiro duheruka kugirana aho yavuzemo n'ibyo yifuriza ababyeyi be
TANGA IGITECYEREZO