RFL
Kigali

Chelsea irifuza kuzana Frank Lampard nyuma yuko Maurizio Sarri yerekeje mu ikipe ya Juventus

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2019 11:29
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena 2019 ikipe Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyane yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza wa Chelsea, Maurizio Sarri. Chelsea ikaba yifuza kuzana uwahoze ari umukinnyi wayo Frank Lampard utoza ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa Derby County.



Ikipe ya Chelsea yiteguye kuba yatanga miliyoni 4 z’amayero kugira ngo ibe yabasha kugura amasezerano Frank Lampard afitanye na Derby County, nyuma yuko yagize umwaka w’imikino mwiza aho yafashije iyi kipe kuza mu makipe ane ya mbere muri shapiyona y’icyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza (Championship).

Frank Lampard wahoze akinira Chelsea akaba ari umutoza wa Wolves

Iyi kipe ya Chelsea kandi yatangiye ibiganiro n’abandi batoza ku buryo iramutse itumvikanye n’uyu wahoze ari umukinnyi wayo (Frank Lampard) yakorana nabo, abo batoza ku isonga haraza umutoza wa Ajax witwa Erik Ten Hag, Nuno Espirto Santo wa Wolves ndetse na Ralf Rangnick wa RB Leipzig.

Maurizio Sarri umutoza mushya wa Juventus

Maurizio Sarri yavuze ko yifuza kuba yakubaka ikipe yo mu gihugu cy’iwabo itwara ibikombe nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Chelsea Marina Granovskaia. Yagize ati:” Ndizere ko ari iby'ingenzi kuba yaba hafi y’umuryango ndetse nk'umubyeyi akeneye kuba yaba hafi y’abana be. Yifuje kugenda, turamureka.”

Umuyobozi wa Cherlesa Marina Granovskaia

Maurizio Sarri yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe yiyita La Vecchia Signora (umugore ushaje) yatwaye igikombe cya shampiyona yo mu gihugu cy’u Butaliyane.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND