Ikipe ya Uganda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari mu mikino y’akarere ka Gatanu mu Rwanda, batsinze u Rwanda amanota 63-55 mu mukino w’umunsi wa gatatu ukaba uwa kabiri kuri buri kipe yakinnye.
Maria
Majjuma wa Uganda yatsinzemo amanota 31 mu gihe Munezero w’u Rwanda yatsinze
amanota 17 muri uyu mukino. U Rwanda rwatsindwaga umukino warwo wa kabiri kuko batangiye batsindwa na Tanzania amanota 74-63.
Umukino w'u Rwanda na Uganda
Ku ruhande
rw’u Rwanda ikibazo cy’amanota cyabaye ingorabahizi kuko Nyiramugisha Hope
uheruka gufasha u Rwanda mu mukino wa Tanzania agatsinda amanota 22, muri uyu
mukino yatsinze amanota icyenda (9) mu gihe Umubyeyi Ella yatsinze amanota
icumi (10).
Ikipe y'abangavu b'u Rwanda batsinzwe umukino wa 2
Usanase
Charlene akaba na kapiteni w’u Rwanda yafashije u Rwanda mu kubuza amanota
kwinjira mu nkangara kuko yabikoze inshuro 12 mu gihe Maria Najjuma yabikoze
inshuro 36.
Ikipe y’u
Rwanda ahanini yazize ko bananiwe gahunda yo kugarira neza, ikibazo banahuye
nacyo mu mukino ubanza ndetse banagira ikibazo cyo kuzuza amakosa atanu (5)
hakiri kare bityo bakajya bahanishwa umupira wo hafi y’inkangara.
Uganda yatsinze umukino wa kabiri
Abangavu b’u
Rwanda baratangira imikino yo kwishyura kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019
bakina na Tanzania saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) mbere yo kuzakina na
Uganda kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Nyiramugisha Hope ntabwo yahiriwe n'umukino wa Uganda
Uganda
yahise igira amanota ane (4) mu mikino ibiri kuko batsinze Tanzania amanota
58-39. U Rwanda rwagize amanota abiri (2) kuko rwatsinzwe amanota 74-63 bakina
umukino ufungura wa Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO