RFL
Kigali

THE TREND: Jay Polly | Vampire Diaries | Miss Rutayisire | 7 Days of Worship,..Menya amakuru ashyushye

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/06/2019 15:37
0


Mu kiganiro The trend inyarwanda.com tugiye kubagezaho amakuru agezweho ari gucicikana hirya no hino yinganjemo amakuru y'abahanzi, aya Siporo n'andi makuru atandukanye y'imyidagaduro.



Mu kiganiro The Trend urasangamo amakuru mu gace k'abahanzi basohoye indirimbo ari bo Jay Polly cyangwa se Kabaka wamaze gushyira hanze indirimbo ye yise ‘’NYIRIZINA’’ yibutsa ko ariwe Mwami wa Hiphop kandi ko agarutse mu muziki kurwanira ishyaka ry'iyi njyana. Si uyu gusa ahubwo na Clarisse Karasira nawe yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘’ UBUTO’’ yashingiye ku burere n'ubutore bukwiye abana b'u Rwanda.

Muri iki kiganiro kandi harimo amakuru ya cinema aho umukobwa Nina DO Brev wamenyekanye muri filime y'uruhererekane nka Ellena Gilbert yabwiye itangazamakuru ku mubano utari mwiza wabanje kugorana mu gihe kingana n'amezi 5 hagati ye n'umusore bakinnye bakundana muri iyi filime witwa Poul Wesley wakinnye yitwa Stefan Salvatore.

Mu gace ka nyuma harimo amakuru y'ibitaramo biri kuba n'ibizaba mu minsi iri imbere harimo Seven Days of Worship iri kubera ku Kimihurura muri Women Foundation Ministries, gahunda Charly & Nina bari gukorera mu bigo by'amashuri ndetse n'itegurwa ry'igitaramo cy'umuramyi Prosper Nkomezi aho yamaze gutangaza abazaririmba muri iki gitaramo yise "IBASHA GUKORA Live Concert."



Ellena Gilbert na Stefan Salvatore



Indirimbo ya Karasira


Umunyarwandakazi Nelly Rutayisire yegukanye ikamba rya African Student Union mu Bushinwa


Prosper Nkomezi yamaze gutumira Simon Kabera n'itsinda Alarm Ministries

REBA HANO IKIGANIRO THE TREND IKIGANIRO KIGANJEMO AMAKURU ASHYUSHYE.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND