Kigali

Kidum yabyaye umwana wa karindwi wavukiye umunsi umwe n’uwo yibarutse ari i Kigali mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 16:17
0


Umuryango w’icyamamare mu muziki mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Kidum Kibido Kibuganizo, wibarutse umwana wa karindwi wavukiye umunsi umwe n’umwana wa Gatatu wavutse ubwo yari i Kigali mu gitaramo yari yatumiwemo na Franky Joe mu 2015.



Nimbona Jean Pierre wiyise Kidum kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 yashyize ifoto imwe ku rukuta rwa instagram ateruye umwana we w’umuhungu amwitegereza yahaye izina rya Kidum Junior.

Yanditse avuga ko akimara gukorera igitaramo cya live ahitwa Kajiado yahise yerekeza ku bitaro gusanganira umugore we wibarutse. Yongeraho ko abaye umwana wa kabiri yibarutse ari mu gitaramo akavuka ari ku wa Gatanu.

Uyu mwana w’umuhungu yahawe akabyiniriro (a.k.a) ka Kajiado kuko yavutse Kidum ari gukorera igitaramo muri aka gace. Yavutse kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019.

Yibukije ko umwana wa Gatanu yise Nicole nawe yavutse ari ku wa Gatanu mu 2015 ubwo yarimo aririmba mu gitaramo gikomeye yari yatumiwemo na Franky Jose i Kigali.

Kidum yatangaje ko n'umwana wa Gatanu yavutse ari i Kigali mu gitaramo yari yatumiwemo na Franky Joe

Ni igitaramo Franky Jose yamurikiyemo alubumu ye cyabereye muri Serena Hotel. Cyarangiye bombi bashwana kuko Kidum yatangazaga ko Franky Joe atubahirije amasezerano bagiranye yanga kumwishyura anamufata nabi.

Ni umwana wa karindwi kuri Kidum akaba uwa mbere ku mugore wa Gatatu. Uyu muhanzi asanzwe afite abandi batandatu yabyaye ku bagore babiri bashwanye.

Umugore wa mbere bahuriye muri Kenya bombi bari mu buzima bw’ubuhunzi bamaranye imyaka itanu baratandukana buri wese aca inzira ze. Asubiye mu Burundi yahuye n’undi mugore aramwishimira babana imyaka icumi nawe baza gutandukana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND