RFL
Kigali

U Bubiligi: Daniel Ngarukiye yasoje gufata amashusho y’indirimbo ‘Bwiza’ yahaye umwihariko w’imyambaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2019 16:47
0


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye uheretse gushyira hanze indirimbo yise ‘Inzira y’amayira abiri’, ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bwiza’ yahaye umwihariko w’imyambaro ya kera ya kizungu n’iya Kinyarwanda.



Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Bwiza’ yamaze gutunganwa gusa Ngarukiye yifuje ko yasohokana n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo icuranzwe mu njyana Gakondo isembuwe byihariye n’ingana yakebanuye imijya yayo igihe kinini.

Daniel Ngarukiye asanzwe atuye mu gihugu cy’u Bufaransa aho abana n’umuryango we. Amaze iminsi mu Bubiligi aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Bwiza’ yitegura kugeza ku bakunzi be.

Avuga ko iyi ndirimbo ifite umwihariko kandi ko ‘abantu bazishimira kuyumva’. Yongeraho ko biri no mu byatumye yiyemeza ko izasohokana n’amashusho yayo.

Mu kuganiro na INYARWANDA, Ngarukiye yabwiye abakunzi b’ibihangano bye ko bashonje bahishiwe kuko agaseke abahishiyemo ‘gapfunikanye ubuhanga’.

Yavuze ko mu mashusho y’iyi ndirimbo yakoreshejemo imyambaro ya kinyarwanda ndetse n’iya ‘classic’ agamije kujyanisha n’iya kera kandi ikigezweho n’ubu.

Yavuze ati “…Mu mashusho y’indirimbo hazagaragaramo imyambaro ya Kinyarwanda ndetse n’imyambaro ya ‘Classic’ nayo isanisha imyenda ya kera kandi n’ubu ikigezweho.”

Danie Ngarukiye yatangaje ko yitegura gusohora indirimbo yise 'Bwiza'

Yavuze ko icyatumye akoresha imyambaro itandukanye ari uko iyi ndirimbo ‘Bwiza’ igizwe n’ubutumwa yifuzaga gutambutsa mu ishusho y’ibya kera

Yagize ati “…Impamvu yabyo n’uko iyi ndirimbo kuri njyewe idasanzwe. Ubutumwa bwayo nashatse kubutambutsa mu ishusho y’ibya kera  n’iyo mpamvu hazagaragaramo iyo myambaro ibiri itandukanye ya ‘Classic’ na kinyarwanda.”

Amajwi(Audio) y’iyi ndirimbo ‘Bwiza’ yatunganyijwe na Producer Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na studio Beproudmusic ikorera mu Bubiligi  ya Producer Irankunda Julien.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Bubiligi

Bamwe mu bamufashishije mu mashusho y'iyi ndirimbo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INZIRA Y'AMAYIRA ABIRI' YA DANIEL NGARUKIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND