RFL
Kigali

ATHLETICS: Hakizimana John yagarukanye ibikombe mu Rwanda nyuma yo gusoza amarushanwa yari afite mu Butaliyani-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/05/2019 17:39
3


Hakizimana John umukinnyi umaze kugira ubunararibonye mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletics) aho yatwaye ibihembo bitandukanye by’amarushanwa yitwayemo neza mu gihugu cy’u Butaliyani.



Hakizimana John yatwaye igihembo cy’umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’ibilometero 21 (Half Marathon) ndetse anagira umwanya wa kabiri mu irushanwa rya “Cross Country”, irushanwa ry’intera ya kilometero 10 (10 Km). Hakizimana kandi muri shampiyona y’u Butaliyani yatahanye umwanya wa karindwi (7).

“Ni amarushanwa nitabiriye aba mu Butaliyani kuko bo bahora bakina nk’ababigize umwuga. Bakina shampiyona n’andi marushanwa aba ari ku ruhande. Igikombe kimwe mfite ni half Marathon nakinnye ikindi ni icya Cross country. Shampiyona y’Abataliyani ntabwo yambereye nziza kuko nabaye uwa karindwi”. Hakizimana


Hakizimana John ubwo yari asesekaye i Kanombe ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu

Mu busanzwe mu Rwanda hakunze kumvikana abakinnyi b’umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru bajya ku mugabane w’i Burayi bagakina amarushanwa atandukanye rimwe na rimwe bagatwara ibihembo. Gusa ntabwo baba bakina bahagarariye igihugu ahubwo biba ari amasezerano bafitanye n’ababashakira amarushanwa (Manager) bityo bakabashakira amarushanwa bakina.

Asobanura iyi ngingo, Hakizimana yagize ati”Ubundi i Burayo iyi tugiyeyo biba byarabanje kuba ku bwumvikanye hagati y’ikipe yo mu Rwanda na manager uba afite amarushanwa yakujyanamo ugakina. Icyo gihe rero iyo hari amarushanwa araguhamagara akaguteguza akakubwira ubwoko bw’imyitozo wakora yagufasha bitewe n’ikirere muzakiniramo bityo ukagenda ugakina ariko bidakuyeho ko nkanjye nkomeza kuba umukinnyi wa APR AC”.


Hakizimana John ukinira ikipe ya APR AC yazamutse ubwo yari mu ikipe ya NAS

Agaruka ku myiteguro ya Kigali International Peace Marathon 2019 izaba tariki ya 16 Kamena 2019, Hakizimana avuga ko mu gihe ikipe y’igihugu izaba yamuhamagaye azayijyamo ariko bitanabaye ko ayitabira ari mu ikipe y’igihugu yazakina nk’umukinnyi wa APR Athletic Club.

Hakizimana John amaze kwitabira Kigali International Peace Marathon eshatu (3) muri izi akaba yaragize umusaruro ushimishije mu 2017 ubwo yasozaga ku mwanya wa gatatu mu ntera ya kilometero 21 (Half Marathon).


Hakizimana John avuga ko azasubira mu Butaliyani muri Kanama 2019 kuko hari andi marushanwa azakina 



Hakizimana John mu mihanda y'i Roma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugiraneza lazare4 years ago
    Komeza utere imbere muhungu wacu
  • N.frederick4 years ago
    John turagushyigikiye nkabanyarwanda turifuzako atletisme yashyirwamo ingufu nkizindi siporo kandi bagahabwa amacompetition menshi kuburyo nimikinoyisi bajyabayitabira ntakabuze nimidali bayizana
  • Angelique mukasekuru4 years ago
    Cong's bro komeza wamamare hose





Inyarwanda BACKGROUND