RFL
Kigali

Kidum yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa karindwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2019 16:09
0


Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido] wakunzwe mu ndirimbo ‘Haturudi Nyuma’ yahishuye ko we n’umukunzi we mushya bitegura kwibaruka umwana w’imfura. Ni umwana wa karindwi kuri Kidum kuko afite abandi batandatu yabyaye ku bagore babiri.



Kidum w’imyaka 45 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu kiyobowe na Nkurunziza Pierre urambye ku butegetsi.

Ku wa 24 Gicurasi 2019 yashyize ifoto ku rukuta rwa instagram ari kumwe n’umugore we ukuriwe. Igaragaza bombi bari mu bihe byiza by’umunezero udashira, bagaragaza inseko y’urugo. Yanditse ati "Kuri uyu wa Gatanu twatumiwe kuri Empeut Resort i Kajiado.’ Arenzaho ko banyuzwe n’amafunguro bakirijwe arimo n’inyama." Yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n’uko umugore we utwite ndetse yitegura kwibaruka gusa abafana be bamwifurije kubyara hungu na kobwa.  

Kidum n'umugore we wa Gatatu baritegura kwibaruka imfura

Ikinyamakuru Mpasho kivuga ko Kidum agiye kwibaruka mu gihe asanzwe afite abandi bana babiri yabyaye ku bandi bagore. Ni mu gihe ikinyamakuru Tuko kivuga ko gifite amakuru yizewe ahamya ko Kidum agiye kwibaruka umwana wa mbere ku mugore we wa Gatatu ndetse ko abaye umwana wa karindwi w’uyu muhanzi. Ngo abagore babiri batandukanye bamusigiye abana batandatu.  

Ku wa 14 Nzeri 2018 yahamirije ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya, ko mu buzima bwe amaze kubana n’abagore batatu. Yavuze ko umugore wa mbere bahuriye muri Kenya bombi bari mu buzima bw’ubuhunzi bamaranye imyaka itanu baratandukana buri wese aca inzira ze. Yongeyeho ko kandi asubiye mu Burundi yahuye n’undi mugore aramwishimira babana imyaka icumi nawe baza gutandukana. 

Yavuze ko icyo gihe yari atangiye kumenyekana birushijeho mu muziki bikamugora guhuza ishingano z’urugo n’umuryango. Kidum uherutse gutaramira mu Rwanda mu gitaramo ‘Transformational Tunes of Africa’ kenshi yagiye yirinda kuvuga amazina y’umugore we wa Gatatu ndetse n’umubare w’abana amaze kubyara.  

Yavuze ko bahuye mu 2010 kandi ko ‘Nakuruwe no kwica bugufi kwe’. Ngo yari asanzwe amuzi ari umunyeshuri muri kaminuza. Yavuze ko igihe yari agezemo kwari ugushaka umugore ufite urukundo udakurikiye amafaranga cyangwa se ubwamamare. Yashimagije umugore we ati "Ni mwiza kandi aranyumva mu bibi no mu byiza."

Avuga ko yagiranye ibihe byiza n'umufasha we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND