Itsinda ry’ababyinnyi b’abanyarwanda rya Silverbeat World, ryashinzwe na Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi ku rwego mpuzamahanga, ryifashishijwe mu mashusho y’indirimbo y’itsinda ryo mu Butalayini rya Takagi & Ketra. Aho bari banamaze iminsi mu ifatwa ry’aya mashusho ryaberaga muri Zanzibar kuri ubu bakaba banagarutse mu Rwanda.
Iri tsinda Sherri Silver yarishinze mu mwaka wa 2017 ubwo yamahagarwa mu bazitabira irushanwa ry’imbyino muri Amerika rizwi nka World of Dance, Aha abari bagize akanama nkemurampaka bakaba barimo;Neyo na Jennifer Lopez.bakaba bararitangiye ari abantu batatu barimo uwitwa Dizzo na Manzi hajyamo abo muri Nigeria nabandi basore bo mu Bwongereza. Icyakora ntabwo byakunze ko aba basore b’abanyarwanda bitabira iri rushanwa kuko babuze ibyangombwa. Bityo Sherri Silver yitabira ari kumwe nabo banyamahanga gusa icyakora aba basore abagumisha mu itsinda.
Itsinda ry'ababyinnyi ryashinzwe na Sherri Silver ryari rimaze iminsi muri Zanzibar
Mu gihe gito gitambutse abanyarwanda bari muri iri tsinda bajyanye na Sherri Silver muri Cameroon bahavuye bakoranye indirimbo na Mr Eazy iyi bise “Amen” iyi byitezwe ko iza kujya hanze mu minsi mike. Usibye amashusho y’iyi ndirimbo bazagaragaramo aba babyinnyi bagiye kugaragara mu ndirimbo kandi y’itsinda ryo mu Butalayini rya Takagi & Ketra.
Aba babyinnyi bazagaragara mu mashusho y'indirimbo ebyiri zikomeye ku Isi
Ketra na Takagi bose ni abanditsi b’indirimbo bakanazitunganya. Ntibaririmba ahubwo bakorana n’abahanzi batandukanye izo indirimbo zikabitirirwa ibimenyerewe ku barimo DJ Khaled n’abandi. Kuva batangira gukorana mu 2012 bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ku kigero cyo hejuru. Harimo iyitwa Roma-Bangkok yahuriwemo na Baby K Giusy Ferreri yabaye indirimbo y’umwaka wa 2015 mu Butalayani, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 200 kuri YouTube. Mu 2018 bakoze indirimbo bise Amore e capoeira bahurije hamwe Giusy Ferreri na Sean Kingston imaze kurebwa inshuro miliyoni 152.
REBA HANO INDIRIMBO IRI TSINDA RYAHERUKAGA GUKORA IKANAKUNDWA
TANGA IGITECYEREZO