RFL
Kigali

Michele ukorera RBA yavuze agahinda yagize abyaye imfura amara ibyumweru 3 ataramuterura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2019 10:02
2


Miss Iradukunda Michele, Umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) na Magic FM, yahishuye agahinda kari kumwica yagize nyuma yo kubyara umwana we w’imfura akamara ibyumweru bitatu ataramuterura.



Iradukunda Michele yarushinganye na Humud David ku wa 12 Kanama 2017 mu birori byabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Baje kwibaruka umwana w’umuhungu bise Ntare Maël, kuri ubu wizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze abonye izuba.  

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Iradukunda yahishuye ko umwana we yavutse habura ukwezi kumwe ku gihe cyari giteganyijwe. Yari yabwiwe n’abaganga ko umwana we azavuka kuya 30 Gicurasi 2018 baza kumumenyesha ko tariki 30 Mata 2018 ari bwo umwana we ageze igihe cyo kuvuka. Umwana we yavutse saa cyenda n’iminota 15’ z’amanywa ku isaha, amateka ye ahinduka ubwo.   

Avuga ko yasazwe n’ibyishimo byinshi ahobera umwana we nyuma y’igihe kinini amwumva mu nda ariko ntamubone. Ati “Iyi tariki (30 Mata) nibwo bambwiye ko ugeze kuvuka kandi ntari mbyiteze kuko wagombaga kuza 30/5 ariko Imana yahisemo kukumpa habura ukwezi..”

Iradukunda avuga ko umwana we yavukanye ibiro bikwiye (3,5Kg) ariko avukana ikibazo cy’ubuhumekero. Kuva ubwo umwana we yahise atangira kwitabwaho n’abaganga. Yamaze ibyumweru bitatu atongeye gufata mu ntoki imfura ye, yitabwaho n’abaganga bakurikiranaga ubuzima bwe bwa buri munsi. 


Michele Iradukunda yavuze agahinda yagize nyuma yo kubyara imfura ye.

Muri icyo gihe Iradukunda ntiyashoboraga kumwonsa, kumwoza n’ibindi kuko byakorwaga n’abaganga ashimira cyane. Ati “Ibyumweru bitatu namaze ntongeye kugufata mu biganza byanjye, ntashobora ku konsa nk'abandi babyeyi bose kubera ibyuma byose waruriho, ntashobora ku kwiyogereza uretse abaforomo (nshimira cyane),”  

Yongeraho ko rimwe abaganga bamubwiraga ko ‘icyizere cy’uko akira kiri hasi’. Ibi yabwirwaga n’abaganga byatumaga agira agahinda kenshi avuga ko kari kumwica icyo gihe. Ngo iyo atagira umugabo w’intwari, umuryango n’inshuti zamubaye hafi mu bihe ibyo bitoroshye yari kwicwa n’agahinda.

Yashimye bikomeye Imana yarinze umwana kugeza n’uyu munsi, ashima ibitaro n’abaganga bamubaye hafi. Michele yakoze ubukwe na David bamaze imyaka ikabakaba itandatu bakundanya byeruye. Mbere y’uko barushinga bagiye bagaragaza ibihe byiza by’urukundo rwabo rwaje gushyigirwa n’imiryango yombi. 

Michele yarushinganye na David bamaze imyaka itandatu bakundana.


Michele n'umugabo we David ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joe4 years ago
    Ni umunaniro w'ubukwe wabiteye wenda. Imana ishimwe ubwo yakuze. Musa neza!
  • Habib4 years ago
    Haleluys





Inyarwanda BACKGROUND