Mu buzima busanzwe abemera Imana bahamya ko abantu twese twaremwe mu ishusho yayo bityo turi beza kuko dusa nayo. Hari abantu b’ibyamamare ku isi yose barimo n’abakinnyi ba filimi ari nabo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru tureba abagabo beza cyane ku isi.
Akenshi usanga hibandwa ku bwiza bw’abagore ariko se
abagabo bo ntibaba beza? Twifashishije urubuga rwa Freakinamazin tugiye kuraba
abasore bubwema n’ubukaka bahagaze neza mu bwiza muri uyu mwaka wa 2019. Abo ni
abagabo cyangwa abasore bakurura cyane abakobwa kuko buzuye haba mu bwiza
ndetse no mu ngano. Bavanywe muri benshi, bitavuze ko ari bo beza gusa ahubwo
twakoze urutonde rw’icumi baza imbere.
1.Hrithik Roshan
Uyu niwe mukinnyi wa filime wo mu Buhinde uza ku
mwanya wa mbere mu gukurura abantu. Ni umwe mu byamamare bya Bollywood, yavutse
tariki 10 Mutarama, 1974, amaze kuba ubukombe ku isi yose kubera imiterere ye y’umubiri
n’uko asa. Ikiyongera kuri ibyo, ni umubyinnyi
uhebuje bituma abakobwa benshi bamukunda. Yatsindiye ibihembo byinshi mu
gukina filime, ubu akaba ari gukora kuri fiime ye nshya izaba yitwa ‘Super 30’.
2.Tom Cruise
Uyu mugabo wavutse tariki 3 Nyakanga, 1962 habura
umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rubone ubwigenge, afatwa nk’ikiremwa kidasanzwe
mu bwiza. Akunzwe kwitwa ‘Umugabo Mwiza’ wabayeho ku isi ndetse n’andi mazina
arata ubwema n’ubukaka bye hashingiye ku isura nziza kuko ni kenshi agaragara
ayoboye urutonde rw’abagabo beza cyane ko kuruburaho byo ari sakirirego.
3.Justin Trudeau
Mu bo twagarutseho bose, uyu niwe munyapolitike uza
ku rutonde kuko ubu ari Minisitiri w’Intebe wa Canada. Akundwa n’abantu hafi ya
bose muri Canada ndetse no mu isi yose atari ukubera ubwiza gusa, ahubwo kuko
afite n’igikundiro kandi akunda abantu cyane. Si n’ubwa mbere kandi agaragaye
ku rutonde rw’abagabo beza muri uyu mwaka wa 2019.
4.Robert Pattinson
Uyu ni umukinnyi wa filime uzwi akaba n’umunyamuziki,
ufite iyaka 32 y’amavuko, abakobwa bakunda cyane amaso ye n’uko asa. Uretse
ibyo ariko, anafatwa nk’umukinnyi wa filime w’umuhanga ku isi, amaze gukina
muri filime nyinshi kandi abishimirwa iteka ku rwego mpuzamahanga.
5.Tom Hiddleston
Abenshi bashobora kuba bahise batekereza ku mikinire
ye ari mubi nka LOKI muri ‘Thor’ ariko ni ikinyuranyo cy’uriya kuko ho aba ari
ugukina. Ni umugabo ugaragara neza, yavutse tariki 9 Gashyantare, 1981 akaba
ari umwe mu bakurura abagore cyane.
6.Chris Evans
Yego ni we Captain America, abenshi baramukunda
cyane. Yavutse tariki 13 Kamena 1981 akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime
bakundwa cyane n’abakobwa kubera ubwiza bwe, akunda kwambara neza cyane,
umusatsi we awusokoza mu buryo butandukanye kandi bikamubera cyane akagira
amaso ajya gusa ubururu ari nayo amuranga akenshi.
7.Salman Khan
Uyu ni umukinnyi w’umuhinde, yavutse tariki 27 Gashyantare 1965, atunganya ndetse akanakora indirimbo nk’umuhanzi, akaba umunyamakuru ndetse n’umucuranzi. Ni umwe mu bakinnyi ba filime bacuruza cyane kurenza abandi akaba afite abafana muri Asia, mu buhinde no ku isi yose ndetse ku bari kuri uru rutonde umwanya wa mbere sinawumwima.
Muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika yigeze kuba umugabo wa mbere ukurura abagore ni na kesnhi agarukwaho
kubera amaso ye meza, ingano ye n’uwema bushinguye. Ikindi kandi, ni umwe mu
bakinnyi ba filime binjiza akayabo mu kwishyurwa menshi.
8.Omar Borkan Al Gala
Ni umwe mu bakinnyi ba filime n’umunyamideri w’umwuga,
akagira umubiri n’imiterere bikurura cyane abakobwa ndetse hari n’ubwo yigeze
gusabwa kuva mu gihugu cye kubera abakobwa bari bari kumukunda bidasanzwe. Niba
uri muri Iraq nawe wabyibonera.
9.Noah Mills
Ni umwe mu bagabo bambara neza kandi bakaberwa cyane
mu ruhando rwa Cinema. Bitewe n’inseko ye igaragara neza ndetse n’uko kuberwa
aba n’umunyamideri mwiza.
10.Brad Pitt
Uza ku rutonde ari uwa 10 ni umukinnyi mwiza ku
isura no mu mikinire, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bimugaragaza nk’umwe
mu bakinnyi beza b’abagabo akaba afatwa nk’igikomerezwa muri cinema ya
Hollywood. Akunda abantu cyane kandi ni umucuranzi mwiza wa Piano.
Ubu ni aba tubaye tugaragaje, ndetse wanakora urutonde rwawe bitewe n’abo wemera ko ari beza koko.
TANGA IGITECYEREZO