Mu gihe ibihugu byinshi byibanda ku bumenyi bw’ishuri n’ibizamini hakiri kare, u Buyapani bwahisemo inzira itandukanye kandi ishingiye ku ndangagaciro.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Buyapani batangira kwiga badafite ibizamini kugeza bageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ubwo baba bafite imyaka iri hagati ya 9 na 10. Ibi bikorwa nk’uko politiki y’uburezi bw’u Buyapani ibiteganya, aho hashingirwa ku kubaka imyitwarire myiza, kubaha abandi no kwigishwa indangagaciro mbere yo gupimwa ubumenyi.
Mu myaka itatu ya mbere, abarimu baba bibanda ku kurera, aho kwigisha amasomo y’ubumenyi gusa. Umwana yigishwa kugira umutima w’ubufatanye, kubaha abandi, kugira isuku, no gukunda igihugu. Umurezi ntaba ari umwigisha gusa, ahubwo aba ari n’umutoza w’uburere.
Nk’uko tubikesha urubuga Bright Side, abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Buyapani bisukirira ibyumba by’ishuri, bafasha no mu isuku y’ubwiherero ndetse n’ahafatirwa amafunguro. Ibi bituma abana bakura bazi agaciro k’umurimo no gufatanya n’abandi mu buzima bwa buri munsi.
Umwaka w’amashuri mu Buyapani utangira muri Mata, bijyanye n’igihe cy’uburabyo bw’ibiti bya “Sakura”, gifatwa nk’igihe cy’ibyiringiro n’intangiriro nshya. Umwaka w’amashuri ugabanyijemo ibice bitatu, bigaha abanyeshuri umwanya wo kwiga neza no kuruhuka bihagije.
Amafunguro nayo afatiwa mu ishuri, aho abanyeshuri basangira n’abarimu babo indyo yuzuye kandi yateguwe n’inzobere z’ubuzima. Ibi bigamije guteza imbere umuco wo gusangira no kubahana hagati y’abanyeshuri n’abarezi.
Iyi myigishirize yo gushyira imbere uburere, imyitwarire myiza n’indangagaciro, yatumye u Buyapani bugira urwego rw’uburezi rufite ireme, rutanga umusaruro uhamye mu kwigisha abanyeshuri baba abantu bubaha, bafite ubushobozi bwo gufatanya n’abandi no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Iyi politiki y’uburezi ni isomo rikomeye ku bindi bihugu bishaka guteza imbere uburezi bufite icyerekezo kiremereye bushingiye ku mico myiza n’indangagaciro zubaka sosiyete.
TANGA IGITECYEREZO