RFL
Kigali

Urubyiruko rurenga 100 rwakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/04/2019 20:08
0


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019, Urubyiruko rwishyize hamwe rurenga ijana bakora umuganda wo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



Iki gikorwa bagikoze nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa 11 Mata 2019, habereye kwibuka abishwe muri Jenoside barenga 1200 bashyinguye muri uru rwibutso. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Urugendo rwo kwibuka “Walk to Remember” bibuka inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo.

Uretse gukora isuku kuri uru rwibutso, urubyiruko rwanasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi. Bavuga ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abishwe muri Jenoside ndetse ko bamaze imyaka itatu bakora iki gikorwa kandi ko ari intego badateze gutezukaho.

Uwizeye Grace washinze umuryango ‘Nyampinga Ushoboye’ ni we watangije iki gikorwa ‘yiyemeza kujya atumira urundi rubyiruko kugira ngo bafatanye gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro’. 

Urubyiruko rurenga 100 rwunamiye abashyinguye Nyanza ya Kicukiro.

Kayitare avuga ko mu byatumye atekereza kuri iki gikorwa harimo no kuba atazi aho Se yiciwe muri Jenoside ariko ko bari batuye Kicukiro. Yavuze ko buri mwaka bakorana n’urubyiruko rutandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi ndetse ko rimwe na rimwe banifashisha na bamwe mu bafite amazina azwi.

Avuga ko mu rubyiruko ntawe uhejwe ndetse ko ari n’umwanya mwiza kuri benshi kuko bamenya uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yashimye Ubuyobozi bwa Ibuka ndetse n’Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Yagize ati “Turashima ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Nyanza batwizera tugakorera hano iki gikorwa….Turashimira na Ibuka ihora ituba hafi…Turacyageregeza turebe ko byajya bitworohera ndetse tukajya tugira n’icyo tumarira urwibutso mu buryo bw’amafaranga, ” 

Uwizeye Grace afite umuryango yashinze witwa ‘Nyampinga ushoboye’ udaharanira inyungu, ugamije kurwanya inda mu bangavu, n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ukaba unafasha abakobwa babyariye iwabo.

Yavuze ko buri mwaka tariki 12 Mata bazindukira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza bakora isuku mu rwego rwo kuhagira neza no gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Yavuze ko nk’urubyiruko bakora uko bashoboye mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. 

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya 3, cyatangijwe na Uwizeye Grace Neelyma. Ni igikorwa ngarukamwaka gihuriza hamwe urubyiruko, kikaba gitegurwa na Nyampinga Ushoboye aho aba ari kumwe n'abafatanyabikorwa batandukanye. Abafatanyabikorwa bafatanyije na Nyampinga Ushoboye mu gikorwa cyo muri uyu mwaka ni YIM (Youth Impact Mission), True Promise, Good Friends na SYJEBU.

Bakoze isuku.


Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Babwiwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Kayitare Moustpha aganiriza abitabiriye iki gikorwa

Uwizeye washinze umuryango 'Nyampinga ushoboye'.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND