Kigali

Hon Mukabarisa yasuye urwibutso rwa Kiziguro, Guverineri Mufulukye, Dr Ndimubanzi na Senderi bifatanya n’abanya Gatsibo mu #Kwibuka25

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2019 12:18
0


Muri iki cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenosise yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon Mukabarisa yasuye urwibutso rwa Kiziguro ahumuriza abanya Gatsibo, Guverineri Fred Mufulukye, Dr Ndimubanzi n’umuhanzi Eric Senderi nabo bifatanya n’abanya Gatsibo mu #Kwibuka.



Kuri uyu wa 11 Mata 2019 ni bwo abanya Gatsibo bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro bunamira inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 14 bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro ndetse hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 17 y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo ndetse n’ijoro ryo kwibuka ryabereye mu murenge wa Kiziguro wabereyemo Jenoside y’indengakamere. Mu bitabiriye uyu muhango harimo inzego z'ubuyobozi n'abaturage biganjemo urubyiruko rwaturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba.


Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Kiziguro kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2019, Meya wa Gatsibo Gasana Richard yatangiye aha ikaze abitabiriye bose asobanura ko impamvu bateraniye i Kiziguro ari uko hiciwe abantu benshi cyane mu minsi itarenze itanu. Guverineri w'Intara y’Uburasirazuba Fred Mufulukye yifatanyije n’abaturage ba Gatsibo aho yari ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye, bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y'abatutsi isaga ibihumbi 14. 

Guverineri Fred Mufulukye yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gatsibo abasaba gukomera ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubitaho. Yavuze ko ikibabaje ari uko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nta cyaha na kimwe bari bakoze ahubwo bakicwa n'abari abaturanyi babo bari babanye mu buzima busanzwe. Yashimiye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igakorwa n'abanyarwanda ariko na none igahagarikwa n'abanyarwanda. 


Guverineri Fred Mufulukye yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside b'i Gatsibo

Guverineri Fred Mufulukye yagize ati: "Nk’uko mwumvise amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano, hari amateka nk’ayo mu ntara y’Iburasirazuba waba werekeza i Kigali cyangwa ahandi, aho hose hari amateka akomeye cyane ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibabaje cyane ni uko abo bantu bose bishwe nta cyaha na kimwe bari bakoze. Bishwe n’abo bari baturanye, basabanaga abageni, abo bahanye inka, abakene bahuje ubukene, abahuje ubuzima bwose busanzwe ni bo bagize uruhare rwo kubica. Urubyiruko tuzirikane ayo mateka ko Jenoside yateguwe n’abanyarwanda, yakozwe n’abanyarwanda ariko yahagaritswe n’abanyarwanda."

Yunzemo ati: "Iyo bitaza kuba ubutwari bw’Inkotanyi ntabwo tuba turi ahangaha. Hari ingabo nyinshi zapfuye zirimo zirokora abanyarwanda. Tubikuremo amasomo ko Inkotanyi zashoboye gusoza urugamba, zibohora igihugu, zihagarika Jenoside. Ikibi ntigitsinda. Dusaba Abanyarwanda kurangwa n’umutima wa Kimuntu n’ubumwe bw’igihugu cyacu, gukuramo amasomo ko inzangano amacakubiri ntaho byageza igihugu cyacu uretse kukirimbura. Abato aho bari bazange ubwo burozi, unabufite mu mutima we azabwihane."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick nawe wari muri uyu muhango nk'umushyitsi mukuru, yashimiye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera mu bihe bitoroshye byo kwibuka ababo bishwe muri Jenoside. Umuhanzi Eric Senderi nawe yifatanije n'abacitse ku icumu b'i Kiziguro mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abaha ubutumwa bw’ihumure abunyujije mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Twigirire icyizere cyo kubaho', 'Kubabarira ntibivuga kwibagirwa' n'izindi. Uru rwibutso rwa Kiziguro rukaba runashyinguye abo mu muryango wa Senderi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Dr Ndimubanzi Patrick yifatanyije na Gatsibo mu #Kwibuka25

Dr Ndimubanzi yagize ati: "Turashimira ingabo za FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yareberaga. Jenoside yasize ibikomere bikomeye kandi Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ntihwema kwita ku bibazo by’abacitse ku icumu ariko ntibihagije. Mu kwibuka twiyubaka turasabwa kwita ku bacitse ku icumu cyane cyane imfumbyi n’abapfakazi n’abandi batishoboye kugira ngo bagire icyizere cyo kubaho neza."

Yakomeje agira ati: "Turasabwa kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, u Rwanda rutazongera kujya mu mwijima. Twarahije ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi ko Jenoside n’Ingengabitekerezo ya Jenoside bitazongera kubaho ukundi. Buri wese afite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bushoboka. Abarokotse Jenoside muhanire gukomeza kwiyubaka no kubaho neza."

Mbere y’uyu muhango, tariki 10 Mata 2019 ni bwo Perezida w'Umutwe w'Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko n'abakozi b'Inteko ishingamategeko, bari basuye urwibutso rwa Kiziguro, bashyira indabo kumva y'urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri 14,000 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Hon Mukabarisa yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n'abayobozi bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ahumuriza abaturage ko bitazongera ukundi.


Babanje gukora urugendo rwo kwibuka


Mu Ijoro ryo kwibuka





Hari abayobozi batandukanye

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard (Ifoto/Panorama)

Umuhanzi Eric Senderi yifatanyije n'abanya Gatsibo mu #Kwibuka25


Guverineri Mufulukye yashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro


Hashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 17 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

UBWO HON MUKABARISA YARI YASUYE URWIBUTSO RWA KIZIGURO

Hon Mukabarisa yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro


Hon Mukabarisa yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside


Hon Mukabarisa nyuma yo gusura urwibutso rwa Kiziguro,...uri iburyo ni Meya wa Gatsibo Gasana Richard

AMAFOTO; Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND