RFL
Kigali

Kwibuka25: Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Igice cya 1 cy’Ubusitani bw’Urwibutso

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/04/2019 15:36
0


Mu Karere ka Kicukiro ku Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza hatangijwe igice cya mbere cy’ubusitani bw’urwibutso nk’ikimenyetso cyo gusigasira amateka no kurushaho kwibuka ahashize, aho turi n’ahazaza.



Ubu busitani, buzaba bugizwe n’ibice bitandukanye kandi buri gice gifite ibyo gisobanura mu buryo bwo kwibuka n’urugendo rwabyo. Hazaba harimo indabo, ibiti, amazi atemba n’adatemba, ibidendezi, imyobo ndetse n’ibindi bishushanya aho Abatutsi bagiye bicirwa ndetse n’aho bajugunywaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni kimwe mu bikorwa byo Kwibuka kuri iyi nshuro ya 25 aho ubu busitani buzaba nk’umuhuza w’ibigani by’amateka.

Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA yagarutse kuri ubu busitani agira ati “Ubusitani nk’ubu bugizwe n’ibiti, ibyatsi, amabuye n’ibindi butanga ahantu h’umutuzo cyane mu kwibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha ni ho tuzajya tuza kuganirira n’abacu twakundaga bishwe…Twahisemo gutangiza ubu busitani nka kimwe mu bikorwa byo Kwibuka kuko bizahoraho nabwo buzahoraho."

Uwakoze igishushanyo mbonera ndetse akanagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubu busitani, Dr. Bruce Clark yavuze igihe babutangiriye ndetse n’ibizakorwa. Yagize ati: “Ubwo twatangiraga uyu mushinga mu 2000, twifuzaga kuzagira amabuye arenga Milliyoni imwe mu Busitani bukakaye nk’ikimenyetso cy’umubare w’inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside. Ariko ntidushobora kubara amabuye cyangwa inzirakarengane, ubugeni n’ubukorikori ntibwabishobora, Ikiturangaje imbere ni ukugira uruhare mu gusigasira amateka."


Igishushanyo mbonera cy'Ubusitani bw'Urwibutso

Madamu Jeannette Kagame mu ijambo rye yatangiye ashimira Imiryango y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abagize umuryango Shoah Foundation, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri rusange, kuba bitabiriye igikorwa cyo gushyiraho Ubusitani bwo Kwibuka nka kimwe mu bikorwa byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho twibuka ku nshuro ya 25.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Mu ijambo rye, Nyakubahwa Jeannette Kagame yagize ati “Nejejwe no kubana namwe uyu munsi, by’umwihariko muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro igice cya mbere cy'Ubusitani bw’Urwibutso–Jardin de la Mémoire’, hano ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Twifuje kubaka ubusitani, ahabereye amateka mabi, nk’ikimenyetso kitazasibangana. Ni Ikimenyetso kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje, n’ubwo hari abifuzaga ko tuzaheranwa n’urupfu.


Hatangijwe Ubusitani bw'Urwibutso

Madamu Jeannette Kagame yibukije abari aho ko bidatangiye ubu kuko ibuye ry’ifatizo ryashyizweho nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rutoroshye rwo kuyihagarika. Yagize ati “Dushyira ibuye ry’ifatizo kuri ubu busitani, hari hashize imyaka ibarirwa ku ntoki, tuvuye muri Jenoside yatumariye abacu, ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu. Hari abatarashoboraga no kumva ko ubuzima buzashoboka.”

Yavuze kandi ko ku ikubitiro ishingiro ry’igitekerezo ryari ugushyiraho ubusitani bugizwe n’amabuye arenga Miliyoni nk’ishusho igaragaza imbaga y’abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko nk’abanyarwanda iki cyakabaye ikimenyetso cyo kubafasha mu gukomera no gukomeza imitima, bakomeza kwibuka. Yakomeje kandi agaragaza ko icyizere cyo kubaho kandi neza gihari ati “Uko imyaka yagiye isimburana, icyizere cyo kubaho kigenda kiyongera n’igihugu cyacu gitera imbere, nibwo twatekereje ko ubu busitani bukwiye kugira ikindi gice kitubera ikimenyetso n’igihango cy’ubuzima.”


Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Igikorwa cy'Icyiciro cya Mbere cy'Ubusitani bw'Urwibutso

Madamu Jeannette Kagame kandi, yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubu busitani, ashimira cyane IBUKA mu bikorwa idahemwa gukora ndetse n’itsinda ryari riyobowe n’umunyabugeni Mr. Bruce Clarke wakoze imiterere y’ubu busitani akanagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ryabwo. Ahamya kandi ko ikiraje inshinga abanyarwanda muri rusange ari ugusakaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusangiza abandi amateka hakazwa ingamba zo kurwanya Ingengabikerezo ya Jenocide.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND