RFL
Kigali

Kwibuka25: Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ‘Walk To Remember’ n'Ijoro ryo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/04/2019 5:38
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi mu rugendo rwo kwibuka “Walk To Remember’ ndetse n’ijoro ryo kwibuka byabereye kuri sitade Amahoro mu Mujyi wa Kigali.



Urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk To Remember’ rwatangiriye ku Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rusorezwa kuri Sitade Amahoro ari naho habereye ijoro ryo kwibuka ryitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame, abashyitsi batandukanye bakoraniye i Kigali, urubyiruko rwinshi n’abandi.

Uru rugendo rwabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019 rwabanjirijwe n’ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Avuga ko no mu muco wa cyera iyo umuntu yagiraga ibyago yatabarwaga n’inshuti zikamuba hafi mu bihe bitoroshye yabaga arimo. Ati "Mu buryo bwihariye turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko iyi Jenoside yakozwe n’abaturanyi, basangiye akabisi n’agahiye, bahanye inka n’abageni".

Umuyobozi wa Ibuka Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, we yasabye u Bufaransa kwemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yasabye intumwa z’u Bufaransa zitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro 25 gusaba iki gihugu kwemera uruhare bagize muri Jenoside yatwaye abarenga Miliyoni. 

Urubyiruko rwitabiriye Walk to remember rurarenga ibihumbi bibiri.

Abitabiriye 'Walk to remember' batangiye ku Nteko Nshingamategeko y'u Rwanda.

AMAFOTO: Village Urugwiro.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND