Kigali

HUYE: Imihango isoza imikino ya ANOCA Zone V 2019 yasize igaragaje ko Misiri izakira iyi mikino mu 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2019 19:55
0


Ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019 ni bwo muri sitade Huye habereye umuhango wo gusoza imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games).



Muri uyu muhango, abayobozi bakuru mu makomite Olempike y’ibihugu bitandukanye muri Afurika cyane mu karere ka Gatanu, Amb.Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Mustapha Berraf perezida wa ANOCA, William Blick perezida wa ANOCA Zone V , Sebutege Ange umuyobozi w’akarere ka Huye n’abandi batandukanye, bari bateraniye muri sitade Huye bishimiye uko irushanwa ryagenze mu buryo bwiza bigakubitiraho no kuba byari ku nshuro ya mbere haba imikino nk’iyi.

Nyuma y’ibi ni bwo  Eng.Sharif Al Arian umunyamabanga mukuru muri komite Olempike ya Misiri yashyikirijwe ibendera ry’igihugu cya Misiri nk’ikimenyetso cy’uko bahawe uburenganzira bwo gutangira kwitegura uko bazakira imikino ya ANOCA Zone V 2021.



Eng.Sharif Al Arian (Ibumoso) ashyikirizwa ibendera na Eng.Ahmed Abouelgasim Hashim (Iburyo)

Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yavuze ko ashimira buri rwego rwagize uruhare mu migendekere myiza y’imikino yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere kandi ko yizera ko n’ubutaha igiye u Rwanda rwazongera kuyakira bizarushaho kuba byiza.


Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Mu ijambo rya Eng.Ahmed Abouelgasim Hashim umunyamabanga muri ANOCA wari uhagarariye Mustapha Berraf perezida wa w’impuzamashyirahamwe Olempike muri Afurika (ANOCA) yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi ko ashima u Rwanda uburyo bakiriye neza ibihugu byose byaje mu irushanwa.


Eng.Ahmed Abouelgasim umunyamabanga mukuru muri ANOCA

Eng.Ahmed Abouelgasim Hashim yavuze ko intego y’imikino ihuza abakiri bato ari urugamba rwo kugira ngo batangire hakiri kare kwigisha abana uko siporo yaba umusemburo w’amahoro no kugira ubumuntu.

“Twishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange kandi u Rwanda ni igihugu cyiza cyanatwakiriye neza. Twakinnye iyi mikino ndetse tunayitangiza mu rubyiruko kugira ngo siporo ibe umusingi w’amahoro, ubumuntu no kubanisha abantu neza. Nka ANOCA rero twizera ko iyi mikino izagera ku ntego”. Eng.Ahmed Abouelgasim



Ifoto ya nyuma y'umuhango usoza imikino ya ANOCA Zone V Youth Games 2019

Muri iyi mikino ya ANOCA Zone V 2019 yaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwakiriye iyi mikino rwakuyemo imidali itanu ya Zahabu, icyenda (9) ya Silver n’umunani (8) ya Bronze.

U Bufaransa bwaje imbere mu midali ya Zahabu kuko bafite irindwi (7), ibiri ya Silver (2) n’umwe na Bronze. Kenya ifite imidali itanu (5) ya Zahabu, itanu (5) ya Silver n’ine (4) ya Bronze.

Erythrea yatwaye imidali itanu (5) ya Zahabu, imidali ibiri ya Silver (2) n’ibiri ya Bronze. U Burundi buhakuye imidali ibiri ya Silver (2) n’ine ya Bronze (4).

Misiri ifite imidali itatu (3) ya Zahabu, umunani (8) ya Silver n’ine (4) ya Bronze. Uganda yatahanye imidali itatu (3) ya Zahabu, umwe wa Silver (1) n’irindwi (7) ya Bronze mu gihe Ethiopia yatwaye imidali ine (4) ya Zahabu, ibiri (2) ya Silver n’umwe wa Bronze.


Sebutege Ange (hagati) umuyobozi w'akarere ka Huye yashimiye abayobozi bose bagize umugambi wo kuzana imikino ya ANOCA Zone V  mu karere ayobora ndetse anahabwa icyemezo cy'ishimwe nk'umuyobozi w'akarere kakiriye iyi mikino ikanagenda neza.








Ibihugu byitabiriye iyi mikino ubwo byishimiraga gusoza irushanwa rizongera kuba muri 2021

PHOTOS: Lamos    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND