Umunya-Misiri Haydsam Eid umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Misiri y’abakobwa bakina umukino wa Baskeball y’abakina buri kipe ikoresheje abakinnyi batatu (Basketball 3*3) ariko akaba ahagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu mikino ya ANOCA Zone 2019, yanze kwemera ko ikipe y’abahungu b’u Rwanda batsinze Misiri.
Mu mukino
ikipe y’u Rwanda yatsinzemo Misiri amanota 16-15, Umunya-Misiri Haydsam Eid
yavuze ko atemera na gato ko u Rwanda rwatsinze Misiri ahubwo ko icyo ategereje
ari uko umukino uzasubirwamo kuko ngo bibwe amanota atari munsi y’abiri ubwo
abandika amanota birengagizaga kwandika ayo Misiri yatsinze mu gace ka nyuma.
“Ntabwo
nemera ko twatsinzwe ahubwo ntegereje kumenya igihe umukino uzakinirwa bundi
bushya. Twibwe cyane muri uyu mukino kuko niba abari ku kibuga bazi umukino wa
Basketball bakaba banakurikiye ibyo abandika amanota bakoze, mu gace ka kabiri
hari aho twibwe amanota kandi byari ibintu bigaragarira buri wese”. Eid
Haydsam Eid
akomeza agira ati "Hari ahantu mu gace ka kabiri k’umukino nka Misiri twari
dufite amanota atatu (3) u Rwanda bafite amanota ane (4), Misiri twatsinze
abandika amanota ntibandika nyuma u Rwanda rutsize amanota atatu imbumbe ( 3
Ponts) bahita bayandika tuba turasigaye”.
Haydsam Eid aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino u Rwanda rwatsinzemo Misiri
Haydsam Eid
yavuze ko yizeye ubutabera bw’abatekinisiye bari mu mikino y’abato ya ANOCA
Zone V kuko ngo arabagezaho ikirego bityo ngo bazitabaze amashusho barebe neza
niba koko amanota ya Misiri yaranditswe mu buryo nyabwo.
Kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 3 Mata 2019 nibwo nyirizina hatangiraga imikino y’abato
babarizwa mu makomite olempike yo mu karere ka Gatanu nk’uko komite
mpuzamahanga olempike ibigena (ANOCA Zone V Youth Games).
Wari umukino
ukomeye kuko igihugu cya Misiri kiri mu bifite amazina aremereye muri uyu
mukino muri Afurika mu gihe u Rwanda biba bigoye ko wakumva ngo rwatsinze
Misiri mu bwoko ubu n’ubu bw’umukino.
Abasore b’u
Rwanda bagizwe na Irumva Landry (12),
Umuhoza Jean de Dieu (5), Mudende Rutishisha Bruce (15), Nkundwa Thierry
(9).
Wari umukino w'imbaraga no gukoresha ubwenge cyane
Misiri ni
ikipe ifite abakinnyi bafite igihagararo kiruta icy’abanyarwanda ku buryo
ushobora no kwibeshya ko barengeje imyaka 18, gusa niko baremwe. Ibi
byabafashije gukoresha imbaraga nyinshi ariko abasore b’u Rwanda barimo Umuhoza
Jean de Dieu (5) na Nkundwa Thierry (9) batabaye u Rwanda bifashishije uburyo
bwo kugerageza gutsinda amanota atatu imbumbe ( 3 Points).
Moise Mutokambali umutekinisye u Rwanda rufite muri uyu mukino yishimiye uko amakipe y'u Rwanda yitwaye (Abahungu n'abakobwa) avuga ko ari intangiriro nziba ibinjiza mu irushanwa
Ibi byaje gutuma amakipe agendana mu manota kuko batasiganwaga kuko bagendaga batandukanwa n’amanota abiri cyangwa rimwe. Ubwo Umuhoza Jean de Dieu (5) yari amaze kunanirwa nibwo Nkundwa Thierry (9) yahise ahabwa umwanya mu kibuga kugira ngo yongere amanota bityo afasha bagenzi be kurangiza umukino barusha Misiri inota rimwe gusa. Misiri yatsinzwe n’u Rwanda nyuma y'uko yari imaze gutsinda Kenya amanota 21-13.
Abasore b'u Rwanda bishimira gutsinda Misiri
TANGA IGITECYEREZO