Tariki 31 Werurwe 2019 bwo hatangwaga ibihembo bya Mashariki African Film Festival Laura Musanase uzwi nka Nikuze muri ‘City Maid’ ndetse na Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko muri filime ya ‘Seburikoko’ ni bamwe mu batsinze ndetse bagira n’icyo bavuga kuri ibyo bihembo.
Nikuze yatsindiye igihemo cy’umukinnyi mwiza mu bagore naho Seburikoko atsinda nk’umukinnyi mwiza mu bagabo. Aba bombi bahamagawe bakurikirana. Habanje guhamagarwa umukinnyi mwiza mu bagore mu cyiciro cyari cyiganjemo benshi bakina muri City Maid, uwegukanye igihembo yabaye Laura Musanase.
Nikuze niwe wabaye umukinnyi mwiza mu cyiciro cy'abagore
Abakinnyi bari mu cyiciro cy’abagore;
Antoinete UWAMAHORO yakinnye muri Seburikoko
LeocadieUWABEZA yakinnye muri Seburikoko
Nicole UWINEZA yakinnye muri City maid
Nadege UWAMWEZI yakinnye muri City maid
Laura MUSANASE yakinnye muri City maid
Saphine KIRENGA yakinnye muri Samantha
Fabiola Mukasekuru yakinnye muri Bugingo
Husna Umunyana yakinnye muri Les dieux de Karambembe
Pascaline Ingabire yakinnye muri Samantha
Mu ikanzu y’umukara igera mu mavi, ikoze akantu gasa na X mu ijosi n’inkweto ndende y’umutuku, Laura ari we Nikuze yazamutse ku rubyiniro akomerwa amashyi na benshi dore ko bamwe batari bamenye ko ari we witwa Nikuze bishimye cyane bagakoma mu mashyi kugera ageze imbere ahabwa igihembo cye n’ababishinzwe maze asaba umwanya wo kugira icyo avuga.
Abakinnyi ba City Maid n'abayikoraho bahawe igihembo
Nikuze yabanje kujyana imbere na bagenzi be bo muri City Maid ubwo begukanaga igihembo mu Cyiciro cya 'Iziwacu' maze aba ari we ufata igihembo nk'umukinnyi mukuru muri iyo filime
Nikuze yagiye imbere gufata igihembo cye
Mu ijambo rito ryari ryuzuye ishimwe n’umunezero yavuze mu rurimi rw’icyongereza ariko turi bushyire mu Kinyarwanda yagize ati “Sinzi aho nahera ariko mwumve ko nshimira cyane kandi nishimye. Ndishimye ku bw’iki gihembo, ndishimye ku bwa City Maid yatsinze, mbese sinzi…City Maid, muri aba mbere ntarigera mbona ahandi mu buzima bwanjye. Ndashimira cyane Inyarwanda.com, Afrifame, abakinnyi dukinana mwese muri City Maid ndabakunda cyane abampesheje ibi muri ab’agaciro.”
Nikuze yashyikirijwe igihembo cye maze mu ijambo rye ashimira cyane ab'ingenzi kuri we
Mu kanyamuneza abantu bari bafite kubera Nikuze ukunzwe na benshi, hiyongereyeho ibyishimo bya karundura byateye abenshi gusakuza cyane ubwo bahamagara umukinnyi mwiza mu bagabo maze abantu bose bakavugira rimwe ko ari Seburikoko nta wundi. Niko byaje kugenda koko yabaye Niyitegeka Gratien ari we Seburikoko abantu bose barahaguruka bakoma mu mashyi cyane.
Abakinnyi bari mu cyiciro cy’abagabo;
Jean Pierre GASASIRA yakinnye muri Nyabingi Series
Njoli KAYITANKOLE yakinnye muri Nyabingi Series
Gratien NIYITEGEKA yakinnye muri Seburikoko
Ernest KALISA yakinnye muri Seburikoko
Emmanuel NDAYIZEYE yakinnye muri City Maid
INYANGE Jean Paul yakinnye muri Les dieux de Karambembe
Muniru HABIYAKARE yakinnye muri Gito
Longin Irunga yakinnye muri Rurahiye
Aho Niyitegeka Gratien ari we Seburikoko yari yicaye hamwe na ba Bora, Ben na Valens bahagurutse baha inzira Seburikoko wari wambaye ipantalo y’umukara n’ishati ya Kinyafurika. Yagiye imbere ashyikirizwa igihembo aherekejwe n’amashyi n’abaririmbaga ‘Sebu’ abandi abati ‘Papa Sava’.
Bagenzi ba Seburikoko bamuhaye umwanya ngo ajye gufata igihembo cye
Amaze guhabwa igihembo yasuhuje abari aho maze arakata ngo asubire kwicara ariko abantu barasakuza cyane barahaguruka banga ko asubirayo atagize icyo avuga maze arakata ajya gufata micro arabanza araseka cyane maze agira ati “Nari nibagiwe nari ngiye (aseka) uyu mwanya nshimiye abamfashije bose nkagera kuri ibi. Seburikoko nanyuze imbere y’abandi bantu, hari abo twakinanye benshi cyane…Ndashimira cyane cyane abo dukorana, mwakoze mwese ku bw’ibi ngibi Imana ibahe umugisha.”
Seburikoko amaze gushyikirizwa igihembo abantu bamusabye kugira icyo avuga arashimira
Byagaragaye cyane ko yari ategerejwe na benshi kuko akimara gusubiza MC micro, abantu benshi bahise bahaguruka barasohoka bishimye cyane. Abarebye filime yerekanwe nyuma y’ibyo bari mbarwa.
ANDI MAFOTO:
Abo muri City Maid bagiye gufata igihembo cyabo
Nikuze asuhuza abari bagiye kumuha igihembo cye
Nikuze ahabwa igihembo cye
Seburikoko agamagawe ngo afate igikombe
Seburikoko asuhuza abagiye kumuha igihembo cye
Seburikoko ahabwa igikombe cye
Ibihembo byatanzwe muri Mashariki African Film Festival
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO