Kigali

Hamuritswe 'Software' izaca ba rushimusi b'ibihangano by'abanyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/03/2019 11:35
0


Ni kenshi abakora filime bakunze kugaruka ku kijyanye na ba rushimusi ku bihangano byabo, ibyamenyekanye nka piratage. Itsinda rya Kigali Films Distributors Union Ltd ryashyizeho uburyo bwo guca iri shimuta ry’ibihangano aho abakora filime batazongera guhangana n'abazicuruza.



Mu kumurika ku mugaragaro iyo Software izaca ba rushimusi ba za filime nyarwanda, abakinnyi ba filime, abanditsi bazo ndetse n’abazicuruza bazwi nk’aba Disc Burners n’abasobanura amafilime bahuriye hamwe maze abateguye iyo software bo muri Kigali Films Distributions Union Ltd (KFD) babereka imikorere yayo aho filime zizajya zicuruzwa n’ababifitiye uburenganzira, nyiri filime akabibonamo inyungu, umu Disc Burner wayicuruje akabyungukiramo, KFD ikabyungukiramo ndetse n’umusoro wa Rwanda Revenue Authority ugatangwa nta mbogamizi.

KFD
Abayobozi ba KFD Ltd na Ahmed Habimana uhagarariye ihuriro ry'urugaga rwa filime nyarwanda

Nk’uko ushinzwe ibikorwa bya KFD, Nkuramuruge Alaphat yabitangarije INYARWANDA, intego nyamukuru y’iyi Software ni ugutuma ibihangano nyarwanda bicuruzwa mu mucyo aho umu Disc Burner wacuruzaga ibihangano akagabana amafaranga na kompanyi zindi nyamara nyir’icyo gihangano ntabigiremo inyungu, ubu bizajya biba byigaragaza aho umuhanzi azajya abona raporo ya filime cyangwa indirimbo ze zacurujwe akabonaho 'percentage', KFD ikabona iyayo, Disc Burner akabona iye ndetse na RRA ikabona 18% y’umusoro.

KFD
Aba Disc Burners bagiye kubana neza na ba nyiribihangano bace ukubiri n'ubushimusi

Ikindi bahamya ko kizabaho ni uko abahanzi bazakangukira cyane kwitabira gahunda yo kwandikisha ibihangano byabo ngo babigireho ubudahangarwa (Copyright). Umuyobozi mukuru wa KFD Ltd. ni Charles Habyarimana aho ushinzwe ibikorwa byayo ari Alaphat Nkuramuruge.

KFD

Abafite aho bahuriye na filime nyarwanda benshi bari bitabiriye iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND