RFL
Kigali

Gatesi Nadege wa korali Christus Regnat yashyinguwe, ubuhamya bw’umugabo we, se na musaza we buriza benshi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2019 1:01
2


Umuririmbyi Gatesi Nadege uri mu batangije Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yashyinguwe mu irimbi rya Rusosoro mu karere ka Gasabo. Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 yasezeweho, ku gicamunsi asomerwa mu misa.



Gatesi Nadege [Nana] w’imyaka 32 yitabye Imana mu rucyerera rwo ku wa 19 Werurwe 2019. Yasize abana babiri; umwe w’imyaka ine n’undi w’amezi 11. Imyaka irindwi yari ashize arushinganye na Arthur (umugabo we) wiyemeje kusa ikivi cye agahanika amajwi mu korali Christus Regnat.

Nyakwigendera yavukiye i Burundi, amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza abyiga mu Rwanda. Ni bucura mu muryango w’iwabo, Mukuru we nawe yitabye Imana mu myaka itambutse. Igitambo cya misa cya nyuma yaririmbyemo ni icyo Korali Christus Regnat yakoreye muri Reginas Pacis i Remera cyabaye kuya 08 Werurwe 2019.

Nadege yarwaye icyumweru n’umunsi umwe.  Musaza we avuga ko bamugeza kwa muganga babuze indwara. Ku munsi wa kabiri bafashe ibizamini basanga yagize ikibazo ku bwonko. Ngo abaganga babwiye umuryango we ko arembye bikomeye batangira inzira y'amasengesho. Yavuze ko Mushiki we yaranzwe n'urukundo no gukorera Imana mu bihe bye.  Ngo iyo yabaga atari mu mirimo isanzwe y'urugo n'ibindi, yabaga akorera Imana.

Ladouce Umuyobozi wa Korali Christus Regnat yashimye bikomeye umuryango wa Nadege wamutoje inzira yo gukorera Imana ndetse n’umugabo we Arthur utaramubujije gukorera Imana nyuma y’uko barushinze. Yashimye uburyo Korali zitandukanye zababaye hafi muri ibi bihe birotoroshye. Ati "Ndazi ko Roho ye iri kumwe natwe. Watubereye umukobwa mwiza. Ruhukira mu mahoro y'umwami wakoreye. Udusabire mu Ijuru. Natwe tuzagusanganira."

Se (umubyeyi we) wa Nadege yashimye abamutabaye, avuga ko ko igitambo cya misa cyamuhaye ishusho y'uko umwana we yakiriwe mu ijuru.  Yavuze ko umukobwa we yavutse nk'abandi ahitamo kumwita Gatesi. Ati "Yabyirutse neza. Yabyirukanye urukundo, abo biganye barabizi. Agiye atandagaye, agiye adahemutse. Nubwo Imana imutwaye kare ariko ntacyo atamfashije". Yabwiye Umuyobozi wa korali Christus Regnat, Ladouce ko Nadege yakuze atera ikirenge mu cye kandi atabarutse gitore. 

Munyakazi Arthur (umugabo wa Nadege) yavuze ko yahawe igihe cyo kwitegura ngo kuba ahagaze imbere y'imbaga n'impuhwe z'Imana. Yavuze ko bari bafite imishinga myinshi yo gukora ariko kandi azakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo ayisohoze.

Yakomeje avuga ko Gatesi yakunze imiryango ine akiri ku Isi.  Yakunze Umuryango yashatsemo (umuryango w'umugabo we) , umuryango w'aho yakoraga, umuryango wa korali Christus Regnat, ndetse n'umuryango we.  Umugabo wa Nadege yafashwe n'ikiniga avuga ko azakora uko ashoboye akita ku bana asigiwe.

Abaririmbyi ba Korali Christus Regnat bamusezeyeho.

Abavandimwe ba Gatesi Nadege witabye Imana.

Umunyamakuru Sandrine Isheja n'umugabo we.

Imana imwakire..............

Yasomewe misa

REBA HANO UKO UMUHANGO WAGENZE:

REBA MISSA YO GUSABIRA NYAKWIGENDERA NADEGE


VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BAZUBAGIRA YVONNE5 years ago
    Yawe Agire iruhuko ridashira IMANA imwakire mubayo
  • Byukusenge m rose5 years ago
    Ngusabiye iruhuko ridashira





Inyarwanda BACKGROUND