RFL
Kigali

MU MAFOTO 40: Abanyeshuri 2088 bo muri IPRC 8 zibumbiye muri Rwanda Polytechnic (RP) bahawe Impamyabumenyi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/03/2019 21:54
1


Kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe, 2019 abanyeshuri bo mu bigo bya IPRC zibumbiye muri Rwanda Polytechnic (RP) basoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami atandukanye y’ibijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.



Nk’uko umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba yabidutangarije, abanyeshuri basoje iki cyiciro baturutse muri Kaminuza za IPRC 8 zirimo IPRC Karongi, IPRC Huye, IPRC Kigali (Kicukiro), IPRC Tumba, IPRC Gishari, IPRC Kitabi, IPRC Musanze na IPRC Ngoma.


IPRC zo mu Rwanda zose zasoje amashuri

Abanyeshuri bose hamwe basoje amasomo yabo ni 2088, harimo abakobwa 464 ndetse n’abahungu 1624. Tugendeye aho bagiye baturuka, IPRC Gishari ni 183, IPRC Huye ni 360, IPRC Karongi ni 161, IPRC Kigali ni 819 dore ko ari nayo nkuru hanasoje benshi cyane kurusha ahandi. IPRC Kitabi ni 80, IPRC Musanze ni 330, IPRC Ngoma ni 150 naho IPRC Tumba bakaba 5 kandi bose bakaba ari abahungu gusa.


Abigaga muri IPRC basoje amasomo yabo

Abasoje aya masomo bigaga mu amashami atandukanye, harimo Ubukanishi, Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, Kwakira abashyitsi, Amashanyarazi, Ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi. Mu banyeshuri basoje amashuri uyu munsi harimo abahembwe mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo.

ANDI MAFOTO:


Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri w'Uburezi yitabiriye iki gikorwa




Hari abanyeshuri bahembwe Mudasobwa za Positivo





Abanyeshuri bari bishimye bigaragarira amaso



Dr. James Gashumba, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic

Ikirango cya Rwanda Polytechnic

Kanda hano ubone mafoto utasanga ahandi y'ibirori bya Graduation ya IPRC zose zo mu Rwanda

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda Ltd.

Kanda hano urebe impinduka mu myingishirize y'imyuga n'ubumenyingiro








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwe emmanuel4 years ago
    Byiza cyane!





Inyarwanda BACKGROUND