Kigali

I Nyange: Clarisse Karasira yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza ubutwari bw’Imena-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2019 14:13
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasururukije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza ubutwari bw’Imena cyabereye ku ishuri ry’i Nyange mu karere ka Ngororero mu Burengereza bw’u Rwanda. Ni igitaramo kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abaturage, abanyeshuri n’abandi.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa18 Werurwe 2019. Cyahurije hamwe urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Cheno), abaturage bo mu  Burengerazuba biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri, intero ari kwizihiza umunsi w’ubutwari bw'Imena.

Uyu muhango waranzwe n'imbyino ndetse n'indirimbo zivuga ku muco Nyarwanda ndetse n'izivuga ku butwari, imikino n'imivugo yahimbwe n'abanyeshuri bo muri Nyange.

Karasira yakiranywe ubwuzu n'abitabiriye iki gitaramo , abayobozi n'abaturage bacinyana umudiho karahava. Yabwiye INYARWANDA ko uko abantu bamwereka kunyurwa n’inganzo ye bimwereka icyerekezo cyiza cyayo.

Intore Masamba yizihiwe muri iki gitaramo.

Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Habumuremyi Pierre Damien,  yanditse kuri Twitter ashima intwari z’i Nyange, agira ati "iyo amagara atewe hejuru kera bavugaga ko buri wese asama aye, ubu iyo amagara atewe hejuru Intwari isama ay'abandi kabone naho byashyira ayayo mu Kaga."

“Intwari z'Imena za Nyange n'imfura za politiki nziza yubaka Ubunyarwanda nk'inkingi y'ubumwe n'ubwiyunge n’iterambere rirambye. Igicumbi cy'Ubunyarwanda cya Nyange kizafasha kwigisha urubyiruko imbaraga zo kuba umwe nk’uko  Perezida Paul Kagame yabitanzemo umurongo.”

Yakomeje ati “Turizihiza uyu munsi taliki18/3/19 intwari z'Imena z'i Nyange nk'igicumbi cy'Ubunyarwanda abanyeshuri b'I Nyange batsinze sekibi ubwo abacengezi babategekaga kwitandukanya bashingiye ku buhutu&ubututsi bakabyanga bavugako ari Abanyarwnda kandi baziko babizira. Batubere twese urugero.”    

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter, Intwari z’u Rwanda bavuze ko ubunyarwanda ari imwe mu ndangagaciro zikomeye ziranga umunyarwanda.  Bati “Nk'uko bigaragazwa n'ikimenyetso cy'ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange. ubunyarwanda ni imwe mu ndangagaciro zikomeye ziranga buri munyarwanda. Ubumwe nibwo bwubaka Igihugu.”

Karasira yasusurukije abitabiriye igitaramo cyabereye i Nyange.



Abayobozi mu nzego zitandukanye bacinye akadiho.

Urubyiruko rwacinye akadiho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND