Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ubwo hatangiraga shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, u Rwanda rwasaruye imidali ibiri muri uyu munsi wa mbere w’irushanwa rizarangira kuwa 19 Werurwe 2019.
Umudali wa mbere u Rwanda rwawukuye mu ikipe y’abakinnyi b’abahungu bakuru (Men Elite & U23) aho Team Rwanda yasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Erythrea yaje ku mwanya wa mbere mu gihe Ethiopia yakiriye irushanwa yaje ku mwanya wa gatatu. Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude na Moise Mugisha ni bo bari bagize iyo kipe.
Umudali wa kabiri watwawe n’ikipe y’abahungu bakiri bato kuko baje ku mwanya wa gatatu. Muri iki cyiciro Ethiopia yaje ku mwanya wa mbere mu gihe Erythrea iri ku mwanya wa kabiri. Jean Eric Habimana, Barnabe Gahemba, Eric Muhoza na Renus Uhiriwe Byiza nibo bakinnyi bahatanye mu ikipe y’u Rwanda y’abahungu bakiri bato.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakinnyi bakiri bato yasoje ku mwanya wa 3
Mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato (Women Junior), u Rwanda nta mudali rwabonye. Kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 14, hakinwe icyiciro cy’aho amakipe ahatana asiganwa n’ibihe (Team Time Trial) mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019, hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ahazakina abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.
Tariki 18 Werurwe 2019 hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior”.
Irushanwa rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu
TANGA IGITECYEREZO