Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro twagiranye n’umukinnyi wa filime Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi, yagarutse ku iterambere rya cinema nyarwanda kuri ubu, ndetse adutangariza na byinshi ku buzima bwe bwite harimo n’ibijyanye n’ubukwe bwe.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa INYARWANDA
yabajije Gaga uko abona Cinema Nyarwanda n’iterambere ryayo, asubiza atagiye
kure y’abandi bakinnyi ba filime; aho bose usanga inshuro nyinshi bahamya
ko Piratage ariyo yangiza cyane uruganda rwa cinema nyarwanda ikarutera kugwingira
mu buryo budasanzwe. Gaga avuga ko mbere Cinema nyarwanda yagendaga neza
ikura umunsi ku wundi ariko aho piratage yatangiriye ibibazo byavutse kugeza
ubwo bamwe mu bari bakomeye muri urwo ruganda bivanamo kubera kutabibonamo
umusaruro, kuva muri 2012 gukomeza.
Ngenzi yatanze ingero aho umuntu yashoboraga
gukorera Milliyoni 2 yanasinye Contract ariko bikagera aho na Milliyoni 1
kuyitanga biba ikibazo. Ashimira cyane Leta na Federasiyo ya Cinema Nyarwanda
ku mbaraga babishyizemo ngo icyo kibazo gihagarare kuko ubu byibuze avuga ko
bitanga icyizere.
Daniel Gaga ni umwe mu bamenyereweho gukina filime ari umugome
Mu buzima bwe bwite Gaga akunda gutunga imodoka
nziza, mu byo kurya no kunywa naho yadutangarije ibyo akunda nk’uko muri
bubisange mu kiganiro ndetse agaruka no ku mpamvu zatuma anywa inzoga n’ubwo
ari umurokore. Aho abenshi bishyizemo ko bibujije kunywa agasembuye uri
umurokore, Ngenzi avuga ko hari ubwo asomaho. Ngo asengera mu idini rikuriwe
na mukuru we bavukana, Pastor Bruce Muhoza. Gaga yabihereyeho avuga ko iwabo
hari impano nyinshi cyane ati “Iwacu hari
impano nyinshi cyane. Hari impano, ubu Pastor ntekereza ko nabwo ari impano,
gukorera Imana muri buriya buryo. Burya umuntu uhagarara hariya akabwiriza
abantu bagahinduka, ntabwo aba ari umuntu usanzwe…Njye ntabwo nabishobora, nta
n’amasegonda atanu nahagarara hariya imbere.”
Daniel Gaga yabaye inshuti y’akadasohoka na Willy Ndahiro
wamenyekanye nka Paul muri filime bakinanye 'Ikigeragezo cy'Ubuzima. N’ubwo mbere yabanje kumwanga urunuka, ngo ubu niwe nshuti ye ya mbere imurutira izindi, ndetse
yanatubwiye impamvu ya byose. Gaga ahamya ko bamwe mu bakinnyi ba filime b'abahanga harimo
Siperansiya wo muri Seburikoko, Maman Eminante ndetse na Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul.
Kimwe mu byo Gaga afata nk’ibihe by’urwibutso kuri
we muri filime, ni aho bakinaga filime maze ushinzwe gufata amajwi agahubuka
hejuru akagwa hasi. Ubwo twamubazaga ku
bijyanye n’uko ahagaze mu rukundo ndetse n’ibijyanye n’umugore, twagendeye ku ifoto yigeze gusakara y'amatariki y'integuza y'ubukwe (Save the Date) y'uyu musore. Yabihakanye yivuye inyuma agira ati “Ntabwo
nubatse ariko mfite Fiancee! Save the Date ni iyo muri filime yabayeho, muri
filime maze kurongora, gutera amavi, kugira gute, ariko mu buzima busanzwe
mfite umuntu tubyumva kimwe kandi ntekereza ko mu gihe runaka tuza kuba twagize
icyo tugaragaza hanze.” Gaga yaduhamirije ko ibyo gushinga muri uyu mwaka.
Daniel Gaga yadutangarije ko afite ubukwe muri uyu mwaka
Gaga kuri ubu uri gusengera cyane ubukwe bwe na
Fiancee we, afite imodoka ye nk’uko yabiduhamirije na cyane ko yaretse kugenda
muri Bus nyuma yo kubona ko atinywa cyane na benshi kubera ibyo akina. Kuri ubu
atuye i Remera mu mujyi wa Kigali. Yasoje ikiganiro kandi agenera ubutumwa
abakunzi be burimo ko bakwiye gushyigikira sinema kurushaho nk’abanyarwanda muri
rusange. Yahamagariye kandi abashoramari gushora imari muri sinema nyarwanda kuko
ashimangira ko irimo amafaranga cyane. Ashimira INYARWANDA kubera uruhare igira mu guteza imbere sinema.
Kanda hano urebe ikiganiro Daniel Gaga yadutangarijemo iby’ubukwe bwe
TANGA IGITECYEREZO