Ndayisenga Valens umunyarwanda wabashije gutwara Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) ndetse na Ingabire Beatha umukobwa umaze kubaka izina mu mukino w’amagare, bari mu bakinnyi 15 bari mu mwiherero i Musanze muri gahunda yo kwitegura shampiyona ya Afurika izabera muri Ethiopia kuva tariki 15-19 Werurwe 2019.
Ni irushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 14 dore ko ku nshuro ya 13 ryabereye mu Rwanda, igihugu cya Erythrea kiganza mu midali. Nyuma y’imyiteguro biteganyijwe ko aba bakinnyi bazaserukira u Rwanda bazerekeza muri Ethiopia tariki 12 Werurwe 2019.
Iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 13 kugeza 19 Gashyantare 2019 ariko muri Ethiopia basaba ko ryakwigizwa inyuma kuko byahuriranye n’inama y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe “AU”, inama yaberaga muri iki gihugu kitanitabiriye Tour du Rwanda 2019 bitewe n'uko bari barimbanyije imyiteguro ya shampiyona.
Ndayisenga Valens mu bakinnyi bazaserukira u Rwanda
Ndayisenga Valens uheruka gusoza Tour du Rwanda 2019 ari ku mwanya wa 13 ndetse akaba ari nawe wari kapiteni wa Team Rwanda 2019, azaba ayoboye bagenzi be barimo; Uwizeye Jean Claude, Munyaneza Didier, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco. Aba bakinnyi bazaba bahatana mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru (Men Elite &U23).
Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 azakina shampiyona y'uyu mwaka wa 2019
Ingabire Beatha ufite shampiyona y’u Rwanda ya 2017 azaba ahatana mu cyiciro cy’abakobwa bakuze n’abali (Women Elite) aho azaba ari kumwe na bagenzi be barimo; Tuyishimire Jacqueline, Mukundente Genevieve na Izere Olive. Ishimwe Diane azahatana mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato cyane.
Ingabire Beatha ufite shampiyona y'u Rwanda 2017
Mu cyiciro cy’abakinnyi b’abahungu bazahatana mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior) barimo Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph ukina muri Les Amis Sportif de Rwamagana. Gahemba yari yanakinnye shampiyona iheruka ari muri Team Rwanda.
Gahemba azaba ari kumwe na bagenzi be ari bo; Habimana Jan Eric, Uhiriwe Byiza Renus, Gahemba Bernabe, Muhoza Eric na Habimana Jean Eric. Iyi kipe y’abakobwa ndetse n’ingimbi ikaba izaba itozwa na Byukusenge Nathan mu gihe abakuru umutoza wabo ari Magnell Sterling.
Dore uko abakinnyi b’u Rwanda bazakina
Tariki 15 Werurwe 2019 hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe nk’ikipe “Team Time Trial”. Aha ku ruhande rw’u Rwanda hazakina ingimbi “Men Junior”, abakobwa bakuru “Women Elite” n’abahungu bakuru “Men Elite”.
Ku munsi wa kabiri, tariki 17 Werurwe 2019 hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ahazakina abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.
Tariki 18 Werurwe 2019 hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior”.
Munyaneza Didier ufite shampiyona y'u Rwanda 2018 nawe azaserukira u Rwanda
Ku munsi wa nyuma, tariki 19 Werurwe 2019 hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’abagabo “Men Elite &U-23” ndetse n’abakobwa bakuru “Women Elite”. Ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda umwaka ushize tariki 13 kugeza 18 Gashyantare 2018, abakinnyi bari bahagarariye igihugu mu byiciro bitandukanye begukanye ibidari 10 harimo 3 ya zahabu, 4 ya Feza n’indi 3 y’umuringa.
Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph
TANGA IGITECYEREZO