Kuri iki Cyumweru tariki 03/03/2019 ni bwo Healing Worship Team bakoze igitaramo gikomeye 'My Life in Your Hands Live Concert' cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena baherewe ubuntu badatanze n'igiceri cy'ijana nk'uko babitangarije abitabiriye iki gitaramo ndetse bakanabihamiriza Inyarwanda.com.
Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru
Iki gitaramo cy'imbaturamugabo cya Healing Worship Team cyitabiriwe mu buryo bukomeye dore ko salle yari yuzuye hasi no hejuru. Ni mu gihe kwinjira byari 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP ndetse na 15,000Frw ku muntu umwe wari wicaye mu ntebe zateguriwe ameza. Intare Conference Arena bakoreyemo iki gitaramo cy'amateka bayiherewe ubuntu dore ko n'amafaranga 100 bishyuye. Bashimiye Imana mu buryo bukomeye banashimira ubuyobozi bw'iyi nyubako bwabateye inkunga ntagereranywa.
Ni inyubako igezweho ifite salle nziza cyane kandi nini imeze nka sitade, ikaba ikunze kuberamo inama zikomeye mu Rwanda n'iziri ku rwego mpuzamahanga. Healing Worship Team ifatwa kuri ubu nka nimero ya mbere mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda, ni yo yabimburiye abandi bose bo muri Gospel gukorera igitaramo muri iyi nyubako. Aba baririmbyi bahakoreye igitaramo cyitazibagirana mu mitima y'abacyitabiriye bose uhereye ku mwana ukageza ku bakecuru n'abasaza.
Diane utera indirimbo nyinshi za Healing Worship Team yafashije benshi
Muri iki gitaramo Healing Worship Team yari iri kumwe na Patient Bizimana uri mu bahanzi nyarwanda bubashywe cyane mu muziki wa Gospel, Alarm Ministries itsinda ryabyaye amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda, True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana urera', Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri' na 'Nzamuhimbaza' iterwa na Yayeli, Gisubizo Ministries izwi cyane mu ndirimbo 'Ndaguhetse ku mugongo' na Mapambano choir yo muri Tanzania. Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi' na 'Biratungana' yatunguranye aririmba muri iki gitaramo.
REBA HEALING WORSHIP TEAM IRIRIMBA 'NGUWE NEZA' ITERWA NA DIANE
Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda n'igice z'amanywa kirangira hafi saa tatu z'ijoro.Abacyitabiriye bahembuwe bikomeye n'indirimbo z'abaririmbyi ndetse n'ijambo ry'Imana ryigishijwe na Rev Dr Antoine Rutayisire umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry'Imana, habaho guhembuka mu buryo bw'Umwuka. Habayeho kuramya no gusirimba bidasanzwe.
Rev Dr Rutayisire ni we wigishije ijambo ry'Imana
Rev Dr Rutayisire yikije ku nsanganyamatsiko y'iki gitaramo 'My Life in Your Hands Live Concert' bisobanuye 'Ubuzima bwanjye mu biganza byawe', asaba abacyitabiriye kwishyira mu biganza by'Imana kuko 'iyo wishyize mu biganza by'Imana, ibanza kukweza, ikagusiga ikaguha Umwuka, ugahinduka umukozi wayo yishimira.' Yakomoje ku bihangano bya Healing Worship Team bikubiyemo ubutumwa bukomeye bwomora imitima ya benshi, avuga ko aba baririmbyi bazagera kure cyane.
Yavuze ko uko bahagaze ubu ari itangiriro ry'umurimo ukomeye Imana yabahamagariye. Yabihuje n'ububyutse bw'ubutumwa bwiza Imana yasezeranije gutangirira mu Rwanda. Yavuze ko na we ubwe hari byinshi atari yakora, ashishura ko no mu kiruhuko cy'izabukuru atazaba yicaye ubusa. Mu gusoza, yasengeye abantu biyemeje gushyira ubuzima bwabo mu biganza by'Imana. Abari muri salle bose bahise bahaguruka arabasengera. Yabaririmbiye imwe mu ndirimbo akunda cyane ikoreshwa n'abo muri Kiliziya Gatolika ivuga ngo 'Ndi uwawe Nyagasani Yezu'.
Umunyempano ikomeye Mubogora ni we wabanje kuri stage ajyana abantu mu mwuka wo kuramya Imana, akurikirwa na Kingdom of God Ministries. Nyuma yabo hakurikiyeho Healing worship team mu ndirimbo zigera kuri 7 zirimo indirimbo zabo zikunzwe n'abatari bacye ndetse n'izindi nshya zikubiye kuri album yabo nshya 5 bafatiye amashusho muri iki gitaramo. Ni album bise 'Ijwi ryanjye' igizwe n'indirimbo 10 zirimo; 'Ijwi ryanjye ryatakiye kure', 'Shetani ashindwe', 'Wowe urera imfubyi', 'Sinzakorwa n'isoni' n'izindi.
Healing WT mu gitaramo cy'uburyohe yakoreye muri Intare Conference Arena
Patient Bizimana waririmbye muri iki gitaramo akishimirwa bikomeye, yashimiye Imana yashoboje Healing Worship Team gutegura igitaramo gikomeye cyabereye muri salle nziza cyane kandi nini byongeye igitaramo cyabo kikitabirwa cyane. Yavuze ko aba baririmbyi nabo bakwiye gushimirwa kuko bakoze amateka. Yahise abaririmbira; 'Ikimenyetso', 'Ndaje', 'Ubwo buntu', 'Menye neza' n'izindi. Mc Shyaka Michael yavuze ibigwi Patient Bizimana amushimira ku ba akunze gutumira mu Rwanda abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Patient Bizimana mu gitaramo cya Healing WT
Gentil Misigaro ufite igitaramo gikomeye azakora ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali yatunguranye aririmba muri iki gitaramo cya Healing Worship Team. Ubwo yari agiye imbere gusuhuza abantu no kubatumira mu gitaramo cye, yahise ajya kwicara abantu barasakuza cyane bamusaba ko yabaririmbira. Yahise abaririmbira 'Biratungana' benshi barishima cyane. Yababwiye ko mu gitaramo cye azaba ari kumwe na Aime Uwimana na Adrien Misigaro, benshi batera akaruru k'ibyishimo.
Gentil Misigaro yantunguranye aririmba muri iki gitaramo
Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Ndaguhetse ku mugongo' yahawe umwanya ihumuriza abari muri iki gitaramo benshi baryoherwa cyane n'indirimbo ivuga ngo 'Ntidufite gutinya habe na gato kuko ubuzima bwacu buri muri we, ..kuba turiho ni ubuntu bwayo, kuba turiho ni urukundo rwayo'. Alarm Ministries yageze kuri stage ibintu birahinduka dore ko abari muri salle bose bahise bahaguruka bagafatanya n'aba baririmbyi kubyinira Imana.
Kwishimirwa by'ikirenga byagaragaje ko Alarm Ministries ikunzwe cyane ndetse bihushura ko benshi bari muri iki gitaramo bari banyotewe no gutaramana nayo. Hakurikiyeho Healing Worship team ari nayo yasoje igitaramo mu ndirimbo 'Nguwe neza' na 'Mwami icyo wavuze'. Ubwo abantu bari barimo gusohoka bataha, uwari ku buhanga bw'ibyuma yahise ashyiramo indirimbo 'Gira neza' ya Clarisse Karasira umuhanzikazi mushya ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'Ntizagushuke'.
Alarm Ministries yageze kuri stage ibintu birahinduka
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ruhumuriza Patrick Visi Perezida wa Healing Worship team yadutangarije ko igitaramo cyabo yacyakiriye mu buryo atashobora gusobanura kubera ko bagiteguye babona bisa nk'ibigoye cyane kuko aho cyabereye ari ibutamoso. Yanadutangarije icyabanejeje cyane, ati; "Icyanejeje kuruta ibindi ni ubwitabire bwabayeho, hagaragaye ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru. Bitewe n'ahantu salle iherereye byashobokaga ko abantu bataboneka, byashobokaga ko aha hantu habaca intege ntibaboneke,...byanyeretse ko abantu bakunze gutarama, abantu bakunze Gospel, abantu bakunze Healing Worship Team."
Healing WT yanyuzwe cyane n'abantu bayeretse urukundo bakitabira igitaramo cyayo
Inyarwanda yasabye Ruhumuriza Patrick gushimira kompamyi eshatu zabafashije cyane muri iki gitaramo, ku isonga ashimira ubuyobozi bwa Intare Conference Arena yabahaye ku buntu salle bakoreyemo igitaramo. Yagize ati: "Ndashimira abayobozi b'ahantu twakoreye byimazeyo kubera ko iyi salle twayibonye bitatugoye kandi imikoranire yacu na bo yagenze neza. Iyi salle bayiduhereye ubuntu, nta n'igiceri cy'ijana (100Frw) twabishyuye. Abantu ba kabiri nshimira cyane ni itangazamakuru kuko iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane babigejejweho ku bufatanye n'itangazamakuru,..abantu bakora ibintu bijyanye na Gospel turabashimiye byimazeyo. Abantu ba gatatu nshimira ni abitabiriye iki gitaramo, byashobokaga ko abantu badutera inkunga ariko abantu ntibitabire ariko abantu batweretse indi sura, batweretse urukundo."
AMAFOTO
Ubwo Healing Worship Team bajyaga kuri stage
Yahembukiye muri iki gitaramo cya Healing WT
Byaba ari igihombo udatahanye urwibutso rw'igitaramo nk'iki
Healing Worship Team mu gutambira Imana
Umuririmbyi umwe yaragize ati 'Yesu ni sawa', undi ati 'Yesu araryoshye'
Healing WT yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri,..yahafatiye amashusho y'indirimbo zayo nshya
Alarm Ministries yishimiwe mu buryo bukomeye cyane
Eric Niyonkuru wa Inyarwanda.com yari ahakubereye afata amashusho
Gisubizo Ministries mu gitaramo cya Healing Worship Team
Gentil Misigaro yaririmbye muri iki gitaramo ava kuri stage benshi batabyifuza
Patient Bizimana yavuye kuri stage benshi batabishaka
Abaririmbyi bafashije Patient Bizimana
Chris Mwungura, Gentil Misigaro n'umukunzi we Rhoda
Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze amagambo akomeye kuri Healing WT
Pastor Peter Bushayija wa ERC Muyumbu yari ari muri iki gitaramo
Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara yari muri iki gitaramo
Phanny Wibabara wo muri MTN yateye inkunga iki gitaramo
Si urubyiruko gusa rwitabiriye ahubwo n'abantu bakuru bari babukereye
REBA HEALING WORSHIP TEAM IRIRIMBA 'NGUWE NEZA'
UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO
REBA HANO GENTIL MIS ARIRIMBA MURI IKI GITARAMO
REBA UKO ALARM MINISTRIES YARIRIMBYE
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com
VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO