Kigali

Healing Worship Team: Cya gitaramo cy'imbaturamugabo cyageze! Imyiteguro ni 95%, imodoka zitwara abantu zirahari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2019 20:52
0


Healing Worship Team itsinda rimaze kubaka amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kugeza ubu harabura amasaha macye iri tsinda rigakorera igitaramo gikomeye i Rusororo muri Intare Conference Arena.



Kuri iki Cyumweru tariki 03/03/2019 ni bwo Healing Worship Team ikora igitaramo gikomeye 'My Life in Your Hands Live Concert' imaze iminsi yitegura. Kugeza ubu imyiteguro igeze kuri 95% nk'uko Rumenge Etienne umuyobozi wa Healing Worship Team yabitangarije Inyarwanda.com. Yavuze ko ibintu hafi ya byose biri ku murongo hakaba harindiriwe gusa ko amasaha y'igitaramo agera.

Ikindi yadutangarije ni uko hari imodoka zitwara abantu bafite amatike zikabageza i Rusororo ahari bubere iki gitaramo cy'imbaturamugabo, hanyuma igitaramo cyarangira zikabagarura aho zabakuye. Yavuze ko ku manywa yo kuri iki Cyumweru, abantu bari buzisange i Remera imbere ya Gare hafi na BK. Ngo ni kwasiteri ziriho ibirango bya Healing Worship Team.


Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe bikomeye mu Rwanda

Rumenge Etienne aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Imodoka barazisanga i Remera mu Giporoso imbere ya Gare hafi na BK. Ni kwasiteri zisanzwe, gusa ziraba ziriho ibirango bya Healing Worship Team." Ubwo yavugaga aho bageze imyiteguro y'iki gitaramo mu gihe habura amasaha macye ngo kibe, yagize ati: "Kugeza ubu imyiteguro igeze kuri 95%"

Muri iki gitaramo gisigaje amasaha mbarwa ngo kibe, Healing Worship Team iraba iri kumwe na Patient Bizimana uri mu bahanzi nyarwanda bubashywe cyane mu muziki wa Gospel, Alarm Ministries itsinda ryabyaye amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda, True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana urera', Kingdom of God Ministries na Gisubizo Ministries.


Patient Bizimana yatumiwe muri iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo ni 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP ndetse na 15000Frw ku muntu umwe wicara mu ntebe zateguriwe ameza. Abantu bose bagura amatike mbere barahabwa n'imodoka zibajyana i Rusororo ahazabera igitaramo ndetse zigomba no kubagarura. Magingo aya amatike ari kugurishwa ndetse Healing Worship Team yadabagije abakunzi bayo ibashyiriraho uburyo bwo kuyagura kuri Mobile money.



Igitaramo gikomeye Healing WT yakoze tariki 24 Kamena 2018

Ku bashaka kugura amatike kuri Mobile money urajya muri telefone ukandika *182*8*1*777111# ugahitamo itike ushaka. Ubu buryo ntabwo busanzwe bukoreshwa cyane n'abategura ibitaramo, gusa ni uburyo bwiza bworohereza cyane abashaka kugura amatike mbere mu buryo buboroheye. Healing Worship Team ubwo iherutse mu gitaramo cya MTN cyiswe MTN Staff Thanksgiving, yashimiye cyane iyi kompanyi yabashyiriyeho ubu buryo inaboneraho gutumira abakozi b'iyi kompanyi kuzahaboneka bagafatanya gutaramira Imana.


Usibye kugura itike kuri MTN Mobile money, ahandi hantu wagura amatike ni kuri Simba Super market mu mujyi, ku Gishushu, Kicukiro na Kimironko; kuri Kigali City Tower hasi ku iduka rya Canal+; Camilia Tea House kuri Chic no ku Kisimenti; Intare Conference Arena kuri Bourbon Coffee; Zion Temple mu Gatenga, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel church Kimironko, Restoration church Kimisagara, Restoration church Masoro no kuri Power of Prayer church Kabeza.


Igitaramo cy'imbaturamugabo Healing Worship Team imaze iminsi yitegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND