RURA
Kigali

Champions League: PSG yakinnye Liverpool iratsinda naho FC Barcelona y'abakinnyi 10 itaha yemye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/03/2025 0:20
0


Ikipe ya Liverpool yatsinze Paris Saint-Germain bigoranye naho FC Barcelona y'abakinnyi 10 itsinda Benfica mu mikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Paris Saint-Germain yari yakiriyemo Liverpool kuri Parc des Princes.

Uyu mukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi aho umupira wavaga ku ruhande rumwe ujya ku rundi. Ku munota wa 8 Fabian Ruiz yagerageje uburyo bwa mbere imbere y'izamu gusa umupira unyura haruguru y'izamu.

Paris Saint-Germain yakomeje gusatira cyane ndetse hari aho yari ibonye igitego gitsinzwe na Khvicha Kvratskhelia gusa umusifuzi aza gusanga yari yaraririye.

Liverpool yakomeje kurushwa cyane dore ko itafataga umupira ngo iwumurane kabiri. Ku munota wa 27 Paris Saint-Germain yarase uburyo bwabazwe, Ousmane Dembélé na Bradley Barcola barekura amashoti yikurikiranya gusa Allison Backer aratabara.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Liverpool yatangiye kwinjira mu mukino gake gake ihererekanya ndetse itangira no kurema uburyo imbere y'izamu gusa ba myugariro ba Paris Saint-Germain bakaba ibamba.

Mu gice cya kabiri Paris Saint-Germain yaje isatira cyane binyuze ku barimo Khvicha Kvratskhelia gusa Allison Backer agatabara.

Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho Paris Saint-Germain yakuyemo Bradley Barcola hajyamo Desire Doué naho Liverpool yo ikuramo Diogo Jota na Luis Diaz hajyamo Darwin Nunez na Curtis Jones.

Ku munota wa 79 umunyezamu wa Liverpool yongeye gutabara ku ishoti riremereye ryarekuwe na Desire Doué.

Ku munota wa 87 Harvey Elliot wari akimara kwinjira mu kibuga asimbuye yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Darwin Nunez.

Umukino warangiye Liverpool yari yarushijwe itahanye intsinzi y'igitego 1-0.

Indi mikino yakinwe FC Bayern Munich yatsinze Bayer Leverkusen 3-0,  FC Barcelona y'abakinnyi 10  aho Pau Cubarsi yari yabonye ikarita y'umutuku itsinda Benfica 1-0 naho Inter yo itsinda Feyenoord 2-0.

Liverpool yatsinze PSG 1-0

Raphinha yafashije FC Barcelona kubona intsinzi 

Harry Kane yafashije FC Bayern Munich gutsinda Bayer Leverkusen 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND