RFL
Kigali

Umunyamakuru Malaika wakunze umukinnyi Romelu Lukaku ari gufashwa n’abanya-Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2019 12:43
1


Bamwe mu banya-Uganda bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, batangiye gufasha mu buryo bweruye umukobwa witwa Malaika Nnyanzi wagaragaje gukunda by’ikirenga umukinnyi Romelu Lukaku wa Machester United yo mu Bwongereza.



Malaika Nnyanzi asanzwe ari umunyamakuru wa KFM yo muri Uganda.Ni umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime ukomeye. Yumvikana kenshi mu biganiro bya mugitonda aho adasiba uvuga izina, ibigwi n’imiterere y’umukinnyi Romelu Lukaku. Bamwe mu banya-Uganda batangiye kumufasha gukabya inzozi ze zo guhura n’uyu mukinnyi abonera ku  mafoto no ku nyakira mashusho nini.

Chimpreports yateruye ivuga ko buri muntu wese mu buzima bwe agira uwo yumva ashaka guhura nawe mu gihe runaka. Ngo hari ho n’igihe umunsi udashobora gushira uwo muntu utamuvuze mu biganiro ugirana na bagenzi bawe

Umunyamakuru Malaika we yamaze kweruka ko yifuza guhura umunsi umwe n’umukinnyi wa Manchester Uniter, Romelu Lukaku.

Malaika Nnyanzi wakunze Romelu Lukaku.

Iki kinyamakuru kivuga ko kuva uyu mukobwa yatangira gukora ikiganiro “KFM’s D’Mighty Breakfast” afatanyije na Brian Mulondo, nta munsi washira atavuze uyu mukinnyi.

Ngo byatangiye atera urwenya bisanzwe kuri uyu mukinnyi ariko bamwe mu bamukurikirana batangira kumva ko byarenze umupaka kuburyo asigaye agaragaza amarangamutima adasanzwe kuri uyu mukinnyi.

Umukunzi we yamwise Lukaku ndetse n’ifoto igaragara ufunguye ‘telephone’ ye ni iya Lukaku.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2019 nibwo benshi batangiye kwandika kuri Twitter ubutumwa bumenyesha Lukaku ko umukobwa witwa Malaika yamukunze.

Uwitwa President yanditse ubutumwa nk’ubu, maze Malaika agaragaza ko yabyishimiye akanda “like”. Abari kwandika kuri Twitter bari gushyiraho “tags’ bamenyesha Lukaku ko ubutumwa ariwe bugenewe.

Romelu Menama Lukaku Bolingoli ni umubiligi wabigize umwuga mu mupira w’amaguru. Akinira ikipe y’abongereza, Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi. Ni umwe mu bafite ibitego byinshi muri shampiyona aza no ku rutonde rw’abamaze gutsinda byinshi.

Yaje ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahenze ubwo yagurwaga Miliyoni €85 M ava muri Everton ajya muri Manchester United muri 2017.


Uyu mukobwa muri telephone ye yashyizemo ifoto ya Romelu Lukaku.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    ntacyo social media idakora wabona bahuye kbs





Inyarwanda BACKGROUND