Umuhanzikazi uri kugenda arushaho gukundwa mu Rwanda, Alyn Sano yakoze indirimbo yizeye ko izanamufungurira imiryango yo hanze y’imbibi z’u Rwanda igaruka ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa aho umwe aba umuti w’undi.
Ni indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2019, ikaba
ari iya gatanu mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze. Izindi zabanje ni ‘Witinda’,
‘Ntako Bisa’, ‘Naremewe Wowe’, ‘Rwiyoborere’ ndetse n’iyi yise ‘Pain Killer’.
Indirimbo ze zose amaze gushyira hanze zigaruka ku
rukundo. No muri Pain Killer ntiyagiye kure yarwo. Iyi ndirimbo ikaba yiganje
cyane mu rurimi rw’igiswahire kuko yifuzaga kugera ku ntego ze aho muri 2019
yiyemeje kugeza umuziki we ku rwego rwa Afurika atari mu Rwanda gusa nk’uko
yabitangarije INYARWANDA.
Alyn Sano yakoze indirimbo yitwa Pain Killer
‘Pain Killer’ yashyize hanze yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’igihe akorana indirimbo n’abandi bahanzi. Mu mashusho agaragara neza, hagaragaramo Alyn Sano n’ababyinnyi bambaye mu buryo bwa kinyafurika, bambaye imyambaro yo mu gitenge. Ahandi agaragara ari muri Gym, aho aba yatwawe yirebera umusore cyane bigaragara ko ari we uba ari umuti umuvura muri ayo mashusho nyine.
Kanda hano wumve Pain Killer' ya Alyn Sano ku Inyarwanda.com
Avuga ko iyi ndirimbo ayituye abari mu rukundo ati “Iyi ndirimbo nayikoreye abantu bose
bakundana, yitwa ‘Pain Killer’ ni ‘Umuti Umvura’ ni iy’abantu bakundana, n'abashaka
no kubyina.” Yakomeje avuga icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye ati “Umukobwa aba abwira umuhungu ko akunda uko
ameze, uko ateye, uko agenda byose abimukundira ati ‘Narayamanitse!’ umukobwa
aba avuga ko yemeye rwose.”
Umuhanzikazi Alyn Sano afite inzozi zo kugeza umuziki we hirya no hino
Hagiye harimo amagambo menshi y’urukundo aho
umukobwa aba abwira umuhungu ko ari umuti umuvura, iyo abonye ingendo ye
ashira, bikamurenga ati “Ni wowe unyica
gusa, ukuntu witwara birandenga. Ndagukunda, nkwiyumvamo. Mfata ikiganza
tugende gutyo. Iyo mbonye iyo ngendo ndashira burundu…uri umuti umvura
ububabare.”. Hari aho aba asaba umuhungu kuzimya itara, akamwereka ibikorwa
akareka amagambo no mu buryo bw’imbyino, yunama, yeguka, ajya iburyo n’ibumoso.
Kanda hano urebe indirimbo nshya ‘Pain Killer’ yaAlyn Sano
TANGA IGITECYEREZO