Biniam Girmay w'ikipe y'igihugu ya Erythrea ni we watwaye agace ka Karongi-Musanze mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2019. Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team ni we wahagurukanye umwenda w’umuhondo amazemo iminsi 3.
Astana Pro Team ikipe irimo umwenda w’umuhondo ndetse ikaba ikipe ihiga izindi mu yari muri Tour du Rwanda 2019, byari bigoye ko kuri uyu munsi wa gatanu w’isiganwa batakaza uyu mwenda bitewe n’ibihe uyu Merhawi Kudus yizigamye.
Merhawi Kudus arambanye umwenda w'umuhondo
Byari biragoye kuri Team Rwanda na Benediction Excel Energy ko havamo uwakwambara uyu mwenda bitewe n'uko ibihe biri hagati yabo na Merhawi Kudus ari birebire. Hagati na Merhawi Kudus na Munyaneza Didier nk’umunyarwanda uri hafi ni iminota 8’17”. Munyaneza Didier yari ari ku mwanya wa cumi ku rutonde rusange.
Mu rugendo rwa Karongi-Musanze (138,7 Km), abasiganwa bakoreye amanota y’utuzamuka tune (4). Aka mbere bakazamutse bageze ku bilometero 4,4 ahitwa Nyamuhehe mbere y'uko bazamuka Rubengera ku ntera ya kilometero 13,7. Umusozi wa Rubengera ufite ubutumburuke bwa metero 1657 mu gihe Nyamuhehe ari metero 1612.
Merhawi Kudus afite amahirwe menshi yo gutwara Tour du Rwanda 2019
Umusozi wa Congho Nil bawuzamutse bawusoza bagenze kilometero 30,8, uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2082. Aba bakinnyi baje kurira umusozi wa Gakeri ufite ubutumburuke bwa metero 2203, icyo gihe bari bakoze ibilometero 59.
Astana Pro Team ya Merhawi Kudus ni ikipe iri kugenzura isiganwa rya Tour du Rwanda 2019
Abasiganwa bazamutse umusozi wa Sashwara ufite ubutumburuke bwa metero 2478 aho bari basoje ibilometero 107,3. Umusozi wa nyuma bahuye na wo ni Mukamira bagana i Musanze aho bari bahanganye n’ubutumburuke bwa metero 2312. Aha bari bageze ku kilometero cya 114,2.
Taaramae Rein ukinira Directe Energie (France) ni we wari uri hafi ya Merhawi Kudus kuko amusiga amasegonda 17" ku rutonde rusange
KURIKIRA UKO ISIGANWA RYARI RIMEZE MU MUHANDA KARONGI-MUSANZE (138,7 KM):
10:00': Abakinnyi 72 bahagurutse mu mujyi wa Karongi bagana i Musanze ku ntera ya kilometero 138,7. Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team ni we wari wambaye umwenda w'umuhondo.
10:20': Abakinnyi barimo; Turek Daniel (Israel Cycling Team), Torres Pablo Muno (Interpro Cycling Team), Byukusenge Patrick (BEX), Artuce Tella (Cameroun) na Munyaneza Didier (BEX) ni bamwe mu bakinnyi bagize itsinda ry'abakinnyi bari bari imbere y'igikundi.
10:25': Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM-France) na Du Plooy Rohan (Pro Touch) batorotse abandi bafata icyemezo baragenda.
10:30: Rugg Thimothy (Bai Sicasal Petro de Luanda, Angola), Quemeneur Perring (Directe Energie), Kasperskiewz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM/ France) bagiye imbere y'igikundi (Peloton).
10:35: Areruya Joseph ( Delko Marseille Provence KTM /France), Guilonnet Adrien (Interpro Cycling Team), Munyaneza Didier (Benediction Excel E), Langat Geoffrey Kiptotich (Kenya), Du Plooy Rohan (Pro Touch), Byukusenge Patrick (BEX), Hailemichael Mulu (D.Dat), Manizabayo Eric ( Benediction Excel Energy), Mugisha Moise (Team Rwanda), Ndayisenga Valens (Team Rwanda), Girmay Hailu Beniam (Erythrea) bakoze Break Away.
10:45': Abakinnyi bakoze Break Away aho basigaga igikundi umunota umwe n'igice (1'30").
10:47': Areruya Joseph ( Delko Marseille Provence KTM /France), Guilonnet Adrien (Interpro Cycling Team), Munyaneza Didier (Benediction Excel E), Langat Geoffrey Kiptotich (Kenya), Du Plooy Rohan (Pro Touch), Byukusenge Patrick (BEX), Hailemichael Mulu (D.Dat), Manizabayo Eric ( Benediction Excel Energy), Mugisha Moise (Team Rwanda), Ndayisenga Valens (Team Rwanda), Girmay Hailu Beniam (Erythrea) bakoze Break Away. Bazamutse muri Mushubati, bari gusiga igikundi umunota umwe na 55" (1'55").
10:50': Kuba iyi Break Away yari irimo Abanyarwanda benshi byatangaga isura ko bashaka gukoresha imbaraga ngo barebe ko banatwara umwenda w'umunsi. Hagati ya Break Away na Peloton hari hamaze kujyamo 2'10".
10:55': Abakinnyi bari imbere y'igikundi (Abavuzwe haruguru) bari bitegeye umusozi wa Congo Nil aho bari buhure n'amanota y'akazamuka ka mbere kari ku kilometero 30,8. Aba basigaga igikundi 2'40".
11h00': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) ni we watwaye amanota y'akazamuka ka Congo Nile. Yaje akurikiwe na Mugisha Moise (Team Rwanda). Abasiganwa mu isaha ya mbere bari barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 33, 2 mu isaha (33,2 Km/h).
11h13': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yatorotse abandi afata icyemezo aragenda. Yabasigaga 1'50".
11h30': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yakomeje gufata umwanzuro wo kugenda imbere, akaba yari yizihamye 1'55".
11h35': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yari amaze kwizigama iminota ibiri n'amasegonda 35 (2'35").
11h40': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yari amaze kwizigama iminota itatu n'amasegonda 10 (3'10").
12h00': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yari amaze kwizigama iminota 4'40". Umuvuduko rusange mu isaha ya kabiri y'isiganwa, wari ibilometero 34 mu isaha (34km/h).
Abakinnyi bari imbere y'igikundi ndetse na Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yari ari gukoresha umuvuduko wa kilometero 35,6 mu isaha (35,6 Km).
12h25': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yari amaze kwizigama iminota itatu n'amasegonda 13" ( 3'13").
12h30': Hakiruwizeye Samuel wa Team Rwanda yavuye mu isiganwa. Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yasigaga abandi 2'40". Aha bigaragaza ko bari batangiye kumusatira bagira ngo atabatanga mu muhanda wa Nyabihu-Musanze akaba yaza gutambika akongera ibihe.
12h50': Hailemichael Mulu (Team Dimension Data) yafashwe na bagenzi be bakaba basigaga igikundi 3'25".
12h57': Areruya Joseph ( Delko Marseille Provence KTM /France), Guilonnet Adrien (Interpro Cycling Team), Munyaneza Didier (Benediction Excel E), Langat Geoffrey Kiptotich (Kenya), Du Plooy Rohan (Pro Touch), Byukusenge Patrick (BEX), Hailemichael Mulu (D.Dat), Manizabayo Eric ( Benediction Excel Energy), Mugisha Moise (Team Rwanda), Ndayisenga Valens (Team Rwanda), Girmay Hailu Beniam (Erythrea) ni bo bari bagize Break Away.
13h00': Ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Team Rwanda) yari isigayemo abakinnyi babiri (2) gusa kuko Uwizeye Jean Claude na Hakiruwizeye Samuel bari bavuye mu isiganwa. Team Rwanda yari isigayemo Ndayisenga Valens kapiteni wa Team Rwanda ndetse na Mugisha Moise.
13h05': Areruya Joseph ( Delko Marseille Provence KTM /France), Guilonnet Adrien (Interpro Cycling Team), Munyaneza Didier (Benediction Excel E), Langat Geoffrey Kiptotich (Kenya), Du Plooy Rohan (Pro Touch), Byukusenge Patrick (BEX), Hailemichael Mulu (D.Dat), Manizabayo Eric ( Benediction Excel Energy), Mugisha Moise (Team Rwanda), Ndayisenga Valens (Team Rwanda), Girmay Hailu Beniam (Erythrea) nibo bari bagize Break Away. Aba bakinnyi basigaga igikundi 2'20".
13h14': Mugisha Moise wa Team Rwanda ni we watwaye amanota y'akazamuka ka Sashwara nyuma yo kuhazamuka akurikiwe na Guillonet Adrien (Interpro Cycling Academy).
13h20': Merhawi Kudus wa Astana Pro Team wari unafite umwenda w'umuhondo yari ari mu gikundi arinzwe kugira ngo ataza gutakaza ibihe byatuma yegerwa ku rutonde rusange.
13h28': Mugisha Moise yahawe amanota yo kuri sitasiyo SP ya Mukamira nyuma yo kuhanyurana umuvuduko. Dore uko bahanyuze bakurikirana:
1. Mugisha Moise
2. Valens Ndayisenga
3. Byukusenge Patrick
13h40': Mu minota micye twari turi hafi kumenya umukinnyi watwaye agace ka Karongi-Musanze
Biniam Girmay w'ikipe y'igihugu ya Erythrea ni we watwaye agace ka Karongi-Musanze
TANGA IGITECYEREZO