Kigali

Abanyamuryango ba ‘We got your back’ bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2019 15:59
0


Urubyiruko ruhuriye mu muryango ‘We got your back’ kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’Umugore n’Umugabo, banahugurwa ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



‘We got your back’ ni ijambo ry’Icyongereza ry’umuzimizo rikoreshwa ushaka kumvikanisha ko umuntu ikibazo afite ucyumva ndetse ko witeguye no kumufasha. Uyu muryango w’urubyiruko watangiye kuya 25 Nyakanga 2018, ubarizwamo bamwe mu banyeshuri b’iyahoze ari KIE.

Aya mahugurwa yateguwe agamije kubakira ubushobozi abanyamuryango ba ‘we got your back’. Abanyamuryango 32 nibo bakurikiranye aya mahugurwa yabereye muri kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry'Ubumenyi n’Ubuvuzi, CMHS icyahoze ari KIE

Mu gihe cy’iminsi ibiri abanyamuryango ba ‘we got your back’ bahuguwe ku ngingo y'Uburinganire n'Ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye kugitsina. Banasobanuriwe uko umugabo n’umugore bakwiye kubana buri wese yubahiriza inshingano ze kandi mu bwuzuzanye.

Bamwe mu banyamuryango ba 'we got your back' bahuguwe.

Ndagijimana Anastase Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi akaba n’Umuyobozi w’umuryango ‘we got your back’ yabwiye INYARWANDA ko aya mahugurwa yabafashije kugira ubumenyi ku ngingo baganirijweho ndetse ko na bo bazajya bigisha abandi babicyesha ubumenyi basaruye.

Yagize ati “Yego bitanga umusaruro kuko twe ubwacu twamaze gusobanukirwa, bikaba byoroshye kuzafasha n'abandi gusobanukirwa. Umusaruro ni munini cyane kuko twe ubwacu twihereyeho twabonye ko hari ibyo twari tuzi bitari byo bityo tukaba tugiye kubihindura.”

Umuryango ‘we got your back’ usanzwe ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi moko yihohoterwa bibanda cyane ku gutsina gore, abana, urubyiruko, abatishoboye ndetse n'abafite ibibazo byihariye.

Basanzwe banigisha urubyiruko kubijyanye no gukumira inda mu bangavu. Bavuga ko aya mahugurwa yabahaye ubundi bumenyi bwisumbuyeho buzabafasha kunoza ibyo bakora.

Aya mahugurwa yatanzwe n’umuryango Rwamrec, Umuryango udaharanira inyungu kandi utegamiye kuri Leta ugamije gushishikariza abagabo kumva ko abagore bafite uburenganzira nk’ubwabo. 

Aba banyamuryango ba ‘we got your back’ bashima bikomeye Rwamrec yabahuguye bagasaba sosiyete nyarwanda ndetse n'imiryango itandukanye kubashyigikira no kubatera inkunga iyo ariyo yose kugira ngo babashe kunoza imikorere.


Amahugurwa yatanzwe n'abo muri Rwamrec.

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND