RFL
Kigali

Twasuye Studio ya Touch Record yakanyujijeho mu minsi ishize, Ese ihagaze gute kugeza ubu? Ikiganiro na Trackslayer umwe mu bakoreramo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2019 15:11
0


Touch Record ni studio yamamaye cyane mu myaka ishize kubera indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare bakoreragamo kimwe n'abahanzi bari barasinye gukorera muri iyi nzu itunganya muzika. Kuri ubu iyi nzu ntabwo igisohokamo indirimbo ngo wumve zaciye ibintu muri muzika y’u Rwanda. Ibi byatumye tuyisura tuganira na Trackslayer umwe mu bayikoreramo.



Iyi studio yigeze gukoreramo abahanzi bakomeye barimo Jay Polly, Green P, Diplomate n'abandi bahanzi bakomeye bayinyuzemo kimwe n’indirimbo zagiye zikundwa nyamara zarakorewe muri Touch Record. Twaganiriye na Trackslayer umwe mu basore batunganya indirimbo muri iyi studio adutangariza byinshi ku mikorere y’iyi studio imaze kuzuza imyaka irenga icumi ikorera mu Rwanda.

Trackslayer yadutangarije ko Touch Record asanga iri mu za mbere mu Rwanda cyane ko imaze igihe yewe nyinshi mu zatangiranye nayo zikaba zarafunze. Aha yadutangarije ko hari byinshi byahindutse mu ruganda rwa muzika mu myaka iyi studio imaze ikora ku buryo bigoye ko yaguma ku mwanya wo kuyobora izindi, ariko nanone ahamya ko umusanzu wayo mu iterambere rya muzika y’u Rwanda ugikomeje gutangwa.

Trackslayer

Trackslayer umusore utunganya indirimbo muri Touch Record...

Ku kijyanye n'abahanzi batagisinya muri iyi studio ahamya ko ubu bari gufasha umwana umwe witwa Eesam, gusa ku kijyanye no kongera abandi bahanzi muri iyi nzu, yatangaje ko bigitekerezwaho n’ubuyobozi. Twaganiriye byinshi birimo n’imyitwarire iranga abaraperi cyane ko ari umwe mu bakora neza iyi njyana ndetse wanakoreye benshi mu baraperi ba hano mu Rwanda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TRACKSLAYER UBWO TWASURAGA TOUCH RECORD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND