RFL
Kigali

Kizito Mihigo yataramiye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda mu yahoze ari KIST-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2019 5:03
0


Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda mu ishuri ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, bataramiwe n'umuhanzi Kizito Mihigo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2019, muri gahunda bise Saint Valentin ya gikristu.



Muri iki gitaramo cyagaragayemo n'abandi bahanzi barimo korali z'abanyeshuri nka "Le Bon Berger", "Justitia" na "Pastor Bonus". Iki gitaramo kandi kitabiriwe n'umuyobozi ushinzwe abanyeshuri (Dean of students) muri iki kigo, Edouard Ruzindana, ndetse na Padiri Karamira Victor ushinzwe urubyiruko muri Paroisse Saint Michel, ari nayo iri shuri ribarirwamo.

Muri muzika, Kizito Mihigo aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Uzabe Intwari’. Ni indirimbo igizwe n’amagambo ashishikariza abanyarwanda kugira umuco w’ Ubutwari.

Kizito Mihigo imbere y'abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda.

Kuva yava muri Gereza, amaze gushyira hanze indirimbo ‘aho kuguhomba yaguhombya’, ‘Tereza w’umwana Yezu’ ndetse na ‘Uzabe intwari’ aherutse gushyira hanze ikaba indirimbo ngufi ugereranyije nizo yahimbye.

Nk'ibisanzwe yaririmbye yicurangira.

Abanyeshuri bizihiwe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND