RFL
Kigali

Nirere Shanel yaririmbye mu Isaano Arts Festival ahishura ko yari akumbuye ku ivuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2019 4:22
0


Umuhanzikazi Nirere Shanel waryubatse mu gukina filime, yaririmbye mu iserukiramuco rigomba kumara iminsi ine ryiswe ‘Isaano Arts Festival’, yaririmbye yibutsa ko yari akumbuye ku ivuko nyuma y’igihe kinini atahagera.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 nibwo Miss Shanel yaririmbye abitabiriye Isaano Arts Festival yatumiwemo abahanzi, abanyabugeni, abanyamideli n’abandi hagamijwe guteza imbere impano z’abanyafurika.

Muri iki gitaramo, Shanel ubarizwa mu Bufaransa yageze ku rubyiniro aririmba asuhuza abitabiriye,agira ati ‘Hobe hobe ab’iwacu muraho’. Yavuze ko hari hashize igihe atagera mu Rwanda, ashima abitabiriye iki gitaramo, ababwira ko abakunda.

Shanel yaririmbye ashimangira ko yari akumbuye ku ivuko

Yaririmbye indirimbo ye yise ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushije, aririmba iyitwa ‘Ubufindo’ anaririmba indirimbo nshya, asoza atyo. Shanel yaherukaga mu Rwanda, kuya 03 Werurwe 2018.

Isaano Arts Festival yatumiwemo abanyempano bakomeye; barimo Amalon wo mu Rwanda, Gael Faye byitezwe ko azamurika igitabo cye yise ‘Le petit pays’, Justin Cubaka, Ice Nova, Faustin Linyenkula [Umubyinnyi ukomoka muri Congo], Nelson Gahima ndetse na Injoge.

Ni ku nshuro ya karindwi Isaano Arts Festival ibera mu Rwanda. Muri uyu mwaka w’2019 ryatangiye kuya 14 Gashyantare, rizasozwa 18 Gashyantare 2019 riri kubera Kigali Cultural Village ahazwi nka Camp Kigali.




Amalon yaririmbye muri iki gitaramo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND