RFL
Kigali

Diamond yatunguye umukunzi we ari mu kiganiro kuri Radio amwoherereza umurundo w’indabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2019 7:27
0


Umunyamuziki Nasibu Abdul [Diamond Platnumz] kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2019, yatunguye bikomeye umukunzi we mushya, Tanasha Donna Oketch, ari mu kiganiro kuri Radio amwoherereza indabo n’abamuririmbira mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye.



Tanasha Donna Oketch ni umunyamakuru wa NRG Radio akaba n’umukunzi mushya w’umuhanzi Diamond. Bombi baritegura gukora ubukwe mu mpeshyi 2019 nk’uko Global Publishers iherutse kubitangaza.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kuba uyu munsi, gusa mu minsi ishize Diamond yatangaje ko gahunda y’ubukwe yahindutse bitewe n’uko Nyirabukwe yari afite akazi kenshi kuri uyu munsi.

Uyu munsi mu masaha y’umugoroba, Diamond yanditse kuri instagram yifuriza umukunzi we Tanasha umunsi mwiza w’abakundana, amubwira ko afite icyizere cy’uko impano amwoherereza (we yita ko ari ntoya) aza kuyakirana umutima ukunze. Ati “Kubera y’uko ari wowe ‘valentine’ wanjye uhoraho. Mfite icyizere cy’uko impano ntoya naguteguriye iri buze kugushimisha. Ndikure yawe ariko umutima wanjye uri nawe aho uri hose.”

Tanasha yahise yandika amusubiza mu ndirimbo nk’Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa, ashimangira ko amukunda byabuze urugero.

Diamond ati "Ndagukunda Tanasha"

Mu ijoro ry’uyu munsi, Tanasha wari mu kiganiro kuri NRG Radio, yatunguwe n’abasore n’inkumi binjiranye indabo nyinshi abandi bacuranga bamwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye (Saint Valentin).

Uyu mukobwa wabujijwe n’umuryango we guhita abyarana na Diamond, byamurenze, maze yandika kuri instagram ashima byimazeyo Diamond wamuzirikanye. Ati “Wakoze kuntungura. Nabuze icyo kuvuga wanabyumva no mu ijwi ryanjye, natunguwe. Watumye umunsi wanjye ugenda neza. Ndagukunda.”

Yungamo ati “Wakoze cyane rukundo rwanjye. Ndi umugore w’umunyamahirwe ku kugira njye nyine ku Isi. Amagambo ntashobora gusobanura uko niyumva ubu.” Diamond yamusubije ko amukunda, arenzaho utumenyetso tw’umutima.

Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Diamond yazirikanye umukunzi we ku munsi w'abakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND